Itorero Inyamibwa ryahuye na Minisitiri Utumatwishima mbere y'Inkuru ya 30 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasuye Itorero Inyamibwa ririmbanyije imyiteguro y'igitaramo 'Inkuru ya 30'.

Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu mbyino z'Umuco Nyarwanda, barategura gukora Igitaramo 'Inkuru 30', kizaba ari igitaramo kizagaragaza urugendo rw'Abanyarwanda nyuma y'imyaka 30 isihize u Rwanda rwibohoye.

Imyiteguro bakaba bayigeze kure aho iki gitaramo kizaba tariki ya 23 Werurwe 2024 muri Kigali Arena.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024 bakaba barasuwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye kandi bazaba bari kumwe.

Bagiye gukora iki gitaramo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, ni nyuma y'igitaramo bakoreye muri Camp Kigali tariki ya 19 Werurwe 2023 cyiswe 'Urwejeje Imana'.

Minisitiri Utumatwishima yasuye Itorero Inyamibwa
Bageze kure imyiteguro y'Inkuru ya 30



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/itorero-inyamibwa-ryahuye-na-minisitiri-utumatwishima-mbere-y-inkuru-ya-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)