Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w'ishyirahamwe Igicumbi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize imyaka irenga itatu abantu barwanya Leta y'u Rwanda bihishe inyuma y'umwambaro w'abarokotse nyamara bagamije gahunda zabo za politiki zitagira aho zihurira no kwamagana Jenoside, Kwibuka abayizize ndetse no guharanira imibereho myiza y'abarokotse.

Kubera imyiteguro y'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 birimbanyije, abarwanya u Rwanda ndetse n'abahakana Jenoside bakomeje kwitwaza iri shyirahamwe igicumbi bakwirakwiza ibitekerezo byabo. Mu bari imbere hari Judi Rever wemeje ku mugaragaro ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ndetse ko abapfuye bose bishwe n'Inkotanyi.

Judi Rever yumvikanye anavuga ko Inkotanyi zari zarakwiriye igihugu cyose aba arizo zica Abatutsi, mbese akaba ari ya mvugo y'abicanyi ngo Abatutsi bariyishe cyangwa barizize. Nyuma y'amagambo ya Judi Rever, wibaza icyo abagize igicumbi bahuriyeho cyane ko ahakana Jenoside abo mu igicumbi bavuga ko barokotse. Ikigaragara bose bakurikiye inyungu za politiki bitwikiriye umwambaro w'abarokotse.

Uyu muryango kandi ukorana hafi n'abandi bantu batandukanye bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Agnes Mukarugomwa, Jean Claude Mulindahabi n'abandi.
Ubwo igicumbi cyavukaga, Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-Rwanda, wamaganye abarimo Basabose Philippe bashinze icyo gicumbi mu izina ry'abarokotse Jenoside kandi umugambi nyamukuru aruwo gusebya u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

Ku ikubitiro harimo Basabose Philippe, Ben Rutabana wa RNC, Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n'abandi.
Perezida wa IBUKA, icyo gihe ubwo igicumbi cyashingwaga, Nkuranga Eugene, yatangarije ibitangazamakuru ko icyo iri tsinda rigamije ari ugukora ishyirahamwe ribumbira hamwe abatuka n'abasebya ubuyobozi bw'u Rwanda.

Ati 'Nta kuntu ushobora guharabika ngo utuke uwo uzi neza ko ari we wakurokoye, ari we warokoye igihugu.'
Yakomeje agira ati 'Twebwe rero, nk'abahagarariye inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano zacu za mbere ni ugukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo abacitse ku icumu basigiwe na Jenoside bibonerwe ibisubizo.'

Kuba mu bavuga ko bashinze ririya shyirahamwe harimo abacitse ku icumu rya Jenoside, IBUKA ivuga ko bitavuze ko bagomba gukora ibinyuranyije n'amategeko ngo birirwe basebya u Rwanda ari na yo mpamvu bakwiye gukurikiranwa.

Nkuranga ati 'Twebwe nka IBUKA, dukangurira abanyamuryango bacu gukurikiza amategeko yaba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga aho bari hose, kugira ngo na bo ubwabo biyubake.'

Abarokotse Jenoside nibo bazi ubukana bwayo, bityo kuba uwayirokotse yakwifatanya n'uwayikoze, ni ikigaragaza ko ashaka inyungu za politike zitagize aho zihuriye nizo kurengera abarokotse

The post Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w'ishyirahamwe Igicumbi? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/judi-rever-yaba-yabaye-umuvugizi-mushya-wishyirahamwe-igicumbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=judi-rever-yaba-yabaye-umuvugizi-mushya-wishyirahamwe-igicumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)