Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette mu gihe gito ayimazemo ubuyobozi bwashimye umusaruro bukaba bwifuza kumuha amasezerano mashya.
Yageze muri Rayon Sports mu mpera za Mutarama 2024 aho yasinye amasezerano azarangirina n'uyu mwaka w'imikino.
Gusa mu gihe gito ahamaze imikorere ye ikaba yarashimwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n'unuterankunga w'iyi kipe, Skol.
Ku wa Kane w'iki cyumweru, Rayon Sports yagiranye umwiherero na Skol wagarutse ku gutegura shampiyona y'umwaka utaha ndetse no kureba uburyo iyi yasozwa neza.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kimwe mu byagarutsweho harimo n'umutoza Julien Mette aho bemeje ko agomha guhabwa undi mwaka w'amasezerano.
Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 7 ya shampiyona aho yatsinzemo 5 atsindwa 2, ubu ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 45 irushanwa na APR FC ya mbere 13. Yafashije Rayon Sports kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho bazakina na Bugesera FC.