Mu mwaka wa 2028 ku wa 12 Ukwakira ni bwo umuraperi Kanye West ari kumwe n'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian baje muri Afrika mu gihugu cya Uganda bahafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zari zigize album yise "Yandhi" itarigeze isohoka.
Nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda, hakomeje gukwirakwizwa amakuru y'uko azagaruka muri Uganda mu ntangiriro za 2019 mu bikorwa by'ubugiraneza, ariko abantu barategereza baraheba n'ubwo bamwe mu bayobozi bo muri Uganda bari bamaze kubyizeza abantu.
Kuva icyo gihe, Kanye West ntabwo yongeye kugaruka muri Africa haba mu bikorwa by'umuziki, ubucuruzi cyangwa se kuruhuka nk'uko bamwe mu byamamare bakunze kuza kuruhukira muri Africa ndetse banatembera kugira ngo barusheho kumenya Isi mu buryo bwagutse.
Kubera album "Vulture" yakoranye na Ty Dolla, umuraperi Kanye West yamaze gutangaza ko agiye kugaruka muri Africa nk'uko amaze iminsi azenguruka indi mibiumbe mu rwego rwo kumvisha abanyafurika album nshya yakoranye na Dolla TY Sign.
Kubwo kuba atabasha kuzenguruka Africa yose, Kanye West yatangaje ko azataramira mu gihugu cya Misiri muri Saqqara Pyramids ku wa 20 Mata 2024.
Saqqara Pyramids iherereye mu magepfo ya Cairo ibitse amateka y'uko ariyo bivugwa ko ikuze kurusha izindi Pyramids zose ziri muri Egypty ikaba ari nayo Pyramid ya mbere nini muri iki gihugu.
Pyramid ya Saqqara niho Kanye West agiye gutaramira.
Pyramid ya Saqqara ibitse amateka yo kuba ariyo ikuze mu Misiri