Kapiteni Haruna Niyonzima yongeye kugirirwa ikizere! Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi bakina hanze y'igihugu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu Amavubi Haruna Niyonzoma, ari mu bakinnyi bakina hanze bashyizwe hanze n'Umutoza Torsten Spittler mu kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Madagascar na Guinea muri uku kwezi kwa Gatatu.

Abandi bahamagawe harimo Rafael York utari wagaragaye mu mikino iheruka ndetse na Biramahire Abeddy ukinira ikipe ya UD Songo yo muri Mozambique.

Aha kandi hagaragaramo Nshuti Innocent witwaye neza ku mukino uheruka ndetse na Gitego Arthur urimo kunyeganyeza inshundura buri munsi mu ikipe ye nshya ya AFC Leopards muri Kenya.

Kugeza ubu Ferwafa yamaze kwemeza umukino wa Madagascar mu gihe uwa kabiri utari wafatwaho umwanzuro.



Source : https://yegob.rw/kapiteni-haruna-niyonzima-yongeye-kugirirwa-ikizere-umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-yahamagaye-abakinnyi-bakina-hanze-yigihugu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)