Killaman wageze aho ariza umugore we yamuhaye isezerano ritoroshye, na we avuga ikintu kiruta ibindi amushimira (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyonshuti Yannick [Killaman] yahaye isezerano umugore we Shemsa ko ni yo yagenda mbere ye, atazigera ashaka undi mugore kuko ibyo banyuranyemo yamweretse ko ari we mugore wenyine yari akeneye mu buzimabwe.

Ni mu kiganiro aba bombi bagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, bavuze uburyo banyuze mu buzima bugoye ariko na none bashimira Imana ko byagenze neza.

Killamann yavuze ko hari igihe cyageze bagezemo nyirinzu amezi 4 bisaba ko agurisha televiziyo imbere nyirabukwe.

Ati "hari igihe cyageze bimeze nabi, nshaka kugurisha televiziyo umugore ati 'ese ko ari yo narebaga ikamara irungu', nanjye mubwira ko nyirinzu atumereye nabi, tumurimo ameze 4, byibuze tuyigurishe twishyure abiri, nagiye kuzana abayigura nsanga yahamagaye nyina, ariko se byambujije kuyigurisha? Barayifunguye mabukwe akandeba yumiwe."

Yakomeje avuga ko hari igihe yafashe icyemezo cyo kohereza umugore muri Uganda kubera ubukene, ari n'aho yamuhaye isezerano ryo kuzamushimisha.

Ati "natekerezaga ukuntu bagiye gusohora ibintu byose, mubwira kujya Uganda kwa mama, ati se ndagenda mvuga ng'uki, nti noneho wowe muhamagare umubwire ko wambuze, nta kindi akubwira uretse kuza, yagiye arira inzira yose ariko ni bwo namuhaye isezerano ko nzamushimisha."

Shemsa akaba yashimiye umugabo we ku bwa buri kimwe kuko icyo yamusezeranyije cyose cyarabaye kandi icyizere yamuhaye ntabwo yigeze agipfusha ubusa.

Ikirenze kuri ibi Shemsa yashimiye Killaman ati "ndagushimira kuba waranyambitse impeta. Aka kantu uzu ukuntu nanjye nari nkarwaye?"

Killaman akaba yasezeranyije umugore we ko ni yo yagenda mbere ye (yitaba Imana) nta wundi mugore azigera ashaka.

Ati "Shemsa Imana ibiturinde, ariko uramutse ugiye mbere yanjye nta wundi mugore nashaka, ibyo mu bikure mu mutwe. Ni yo mpamvu ubukwe wanjye bwagombaga kuba rimwe nkajya mvuga ngo nakoze ubukwe pe!"

Ku byo bashinjwe byo gusesagura mu bukwe bwa bo baheruka gukora atari byo kuko bateguye ibijyanye n'umubare w'abantu bari batumiye kandi bakaba baraje bose ndetse banarengaho.



Source : http://isimbi.rw/sinema/Killaman-wageze-aho-ariza-umugore-we-yamuhaye-isezerano-ritoroshye-na-we-avuga-ikintu-kiruta-ibindi-amushimira-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)