Umunyezamu wa AS Kigali n'ikipe y'igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yavuze ko umunsi w'ubukwe bwe yari afite amatsiko menshi yo kubona umugore we, Uwase Muyango Claudine mu myambaro y'abageni.
Tariki ya 4 Mutarama 2024 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y'Amategeko mu biro by'Umujyi wa Kigali, tariki ya 6 Mutarama 2024 bakora indi mihango yose y'ubukwe yari isigaye.
Bakoze ubukwe n'ubundi bamaze igihe babana, mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe icyo avuga ku kubanza kubana n'uwo muzashakana mugakora ubukwe nyuma, n'abatabyemera avuga ko buri muntu yagakwiye gushyigikirwa mu mahitamo ye yahisemo kuko haba hari impamvu iba yaratumye biba.
Ati 'Nkeka ko ari cyo gihe Imana yarateguye (â¦) Buri muntu wese aba afite impamvu yo gutuma biba mbere cyangwa nyuma, nkumva ahubwo byakabaye byiza icyo gikorwa kibaye umuntu akagishyigikira mu gihe cyabaye.'
Bakoze ubukwe nyuma y'imyaka hafi 3 amwambitse impeta ya fiançailles, uku gutinda gukora ubukwe avuga ko byatewe n'uko banze gukora ubukwe muri COVID-19 kubera hari kuza umubare muke w'abantu nk'uko amategeko yabiteganyaga kandi bo bifuzaga ko bwitabirwa n'abantu benshi.
Ati 'muri kiriya gihe hari hariho umubare ntarengwa w'abantu kubera COVID-19 kandi twumva ko ririya ari isakaramentu rikomeye, isakaramentu rero rikomeye ntabwo riba rigomba kugira uwo rikumira, inshuti, abavandimwe, twumvaga ko igihe cya nyacyo kizagera kizatuma abantu batubiohekera bakaza ntawukumiriwe, nabyo biri mu bintu byatuzitiye kiriya gihe.'
Umunsi w'ubukwe bwe, ikintu yari afitiye amatsiko ni ukubona umugore we mu mwambaro w'abageni, aho avuga ko yanatunguwe n'uko yasaga.
Ati 'nari mfite amatsiko yo kureba umugore wanjye. Buriya rero hari ikintu umuntu yibeshya, kuba wavuga ngo muba musanzwe mubana, ariko kuri uriya munsi w'ubukwe biba byahindutse 100%, naramubonye ndavuga nti ni we cyangwa, nabonaga biteye ubwoba, na we naramubajije nti ni akahe kantu wongereyeho ko mbona birenze, ko usa neza biteye ubwoba.'
'Ariko urumva ntabwo aba ari ikintu gisanzwe, aba ari umunsi udasanzwe, rero natakerezaga ukuntu ndi bumubone mu ikanzu, ukuntu turi bube dufatanye akaboko no kwambara impeta, njyewe ni bwo bwa mbere nari nambaye impeta ariko ubu no kuryama ndyamana na yo.'
Kimenyi Yves avuga ko abakinnyi bagenzi be yasigiye igifunguzo ari myugariro wa Gor Mahia muri Kenya, Emery Bayisenge, Nkinzingabo Fiston wagiye mu igeragezwa muri Afurika y'Epfo, rutahizamu wa One Knoxvilles muri Amerika, Nshuti Innocent ndetse Nsabimana Eric Zidane wa Police FC.