KNC yiyemeje guhemba wa mwana wiga mu mwaka wa kabari w'amashuri abanza wanze gusiba ishuri agahitamo kugenda ahetse uruhinja  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KNC yiyemeje guhemba wa mwana wiga mu mwaka wa kabari w'amashuri abanza wanze gusiba ishuri agahitamo kugenda ahetse uruhinja.

Umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim, wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza 'P2' kuri GS Rambo iherereye mu karere ka Rubavu, yanze gusiba ishuri nk'uko umubyeyi we yabishatse, amusigira umwana.

Isaha yo kwiga igeze Ibrahim yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, nuko amujyana kwishuri ngo yige amuhetse aho kugirango arisibe.

Uwiringiyimana Ibrahim wiga P2, yanze gusiba ishuri agenda aherutse umwana

Ageze ku ishuri, ubuyobozi bw'ikigo bwatumijeho mama w'umwana maze araganirizwa gusa umwana yahembwe n'ikigo.

Uwiringiyimana Ibrahim yahembwe nk'umunyeshuri w'ukwezi

Ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri Radio/TV1, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yashimye igikorwa uyu mwana yakoze maze yiyemeza kumugurira inkweto, imyenda ndetse n'amakaye bifite agaciro k'ibihumbi 50 Frw.



Source : https://yegob.rw/knc-yiyemeje-guhemba-wa-mwana-wiga-mu-mwaka-wa-kabari-wamashuri-abanza-wanze-gusiba-ishuri-agahitamo-kugenda-ahetse-uruhinja/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)