KURIKIRANA UKO IKI GITARAMO CY'ITORERO INYAMIBWA KIRI KUGENDA
Saa 21: 45': Baririmbye indirimbo 'Iwacu' y'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa.
Bayiririmbye bagaragaza amashusho y'imisozi myiza itatu ihagaragariye Abanyarwanda baturutse amahanga yose bari kuyinyuramo bataha nk'ikimenyetso cy'intsinzi y'Inkotanyi mu kubohora u Rwanda, intore zose zari ku rubyiniro zigaragiye ya misozi yose.
Saa 21: 29': Iya mbere Ukwakira
Baririmbye iyi ndirimbo banerekana ikarita y'u Rwanda n'Abasirikare bayizengurutse bari gupanga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Iri mu ndirimbo zamamaye cyane, kuko igaruka ku rugamba.
Iyi ndirimbo yahimbwe n'inkotanyi bavuga ko iyo tariki aribwo binjiye. Ubwo binjiye ingabo za mouvoma (Ubwo bavugaga ingabo za kera) ko zababonye zigahunga; Habyarimana agahamagaza amahanga bakaza n'abo bakabatsinda.
Muri rusange ni indirimbo yo kwirata ubutwari. Hari aho baririmba bati 'Iya mbere ukwakira ku wa 90, twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, mu gitondo cya mbere twari dusesekaye ntawadukomeye imbere, oye Nkotanyi."
Bavugamo uduce bari bamaze gufata nka Ruhengeri, Kagituma, Umutara, Gatanu, i Burunga n'ahandi.
Nyuma y'iyi ndirimbo 'Iya Mbere Ukwakira', bakurikijeho umuhamirizo w'intore, umutahano, intagishyika, ikotaniro ndetse no kwiyereka mu ikondera.
Urugamba rwo kubohora Igihugu rwaranzwe n'ubwitange bw'Ingano zari iza RPA, uruhare rw'Abanyarwannda bari mu mahanga, imbere mu gihugu n'ahandi kugeza ubwo Ingabo zibashije gutsinda urugamba.
Mu rugendo rw'urugamba, Ingabo za RPA zagiye zihimba indirimbo zabafashije mu kwishakamo 'Morale', ndetse amatorero nk'Isamaza, Indahemuka n'abandi babarizwaga mu Bubiligi bahimba indirimbo zabaye iz'ibihe byose.
Saa 21: 25': Inyamibwa zinjiye mu mukino w'umusaza n'umwuzukuru we. Uyu mwana yabazaga Sekuru impamvu baheze ishyanga, akamubaza impamvu badataha mu Rwanda. Sekuru yamubwiraga ko bisaba 'Intwari' ariko kandi birashoboka ko bataha mu Rwanda.
Umwana yabazaga amateka y'u Rwanda uko u Rwanda rumeze, Sekuru nawe akamubwira ubwiza bw' u Rwanda akamusezeranya ko bazataha vuba.
-Mu 2023 iri torero ryakoze igitaramo bise 'Urwejeje Imana' cyatanze ibyishimo ku mubare munini. Bizihirijemo isabukuru y'imyaka 25 yari ishize ishushanya urugendo rw'iterambere bagezeho n'iyaguka mu bijyanye no guteza imbere umuco binyuze mu mbyino n'indirimbo.
Iri torero ribarizwamo abantu bazwi nka Muvunyi Ange Nina ukina muri Indoto ari 'Mimi', Umuratwa Kethia Anitha wabaye Miss Supranational 2021, Teta Ndenga Nicole wabaye 'Miss Heritage' muri Miss Rwanda 2020, Musoni Kevine wageze mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022.
Abarimo Muyango Jean Marie, Muyoboke Alex, Angel&Pamella, Aimable Twahirwa, Mutesi Scovia bitabiriye iki gitaramo cyashushanyije imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoyeÂ
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo cyihariye mu muco w'u Rwanda
Saa 21: 02':Abagize Itorero Inyamibwa bagize bati 'Turi Inyamibwa z'u Rwanda, Dore abakobwa, Dore abahungu. Iyi ni inkuru ya 30.'
Bifashishije umurya w'inanga, babaze inkuru y'ubuzima bugoye Abanyarwanda banyuze mu gihe cy'ubuhunzi, ariko ko umutima wateraga utekereza ku gihugu cy'abo.
Saa 20: 35: Itorero Inyamibwa ryakiriwe ku rubyiniro binjiriye mu murishyo w'ingoma n'inanga iherekejwe n'amajwi yumvikanisha uko byagiye bisimburana mu buzima bw'Abanyarwanda kugeza aho umunyarwanda ariho atewe ishema no kwitwa umunyarwanda n'ubwo ubuzima butari bworoshye mbere ya 1994.
Iyi ndirimbo bateye kandi yumvikanisha uko Abanyarwanda batari bemerewe kuba mu gihugu cy'abo mu mudendezo bari baherereyemo mbere y'uko u Rwanda rubuhorwa.
Inyamibwa bati 'Ikaze mu gitaramo cy'Itorero Inyamibwa.... Inkotanyi zatubereye umubyeyi, imyaka 30 ishize n'iyo gushimira inkotanyi, iyi ndirimbo ya kabiri twayise 'iyo ni inkuru'.
Saaa: 30: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri BK Arena, bakiranywa ibyishimo n'ibihumbi by'abantu, maze Umukuru w'Igihugu nawe arabasuhuza.
Umushyushyarugamba Mc Lion Imanzi ahuje amajwi n'abitabiriye iki gitaramo, bashimye Perezida Kagame ku kuyobora urugamba rwagejeje Abanyarwanda ku ntsinzi.
Lion Imanzi ati 'Inkuru ya 30 ntiyari kuba yuzuye, iyo umubyeyi wagize uruhare ataza ngo twifatanye, reka tumushimire Nyakubahwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette baje kwifatanya natwe.' Abitabiriye iki gitaramo bahanitse amajwi bati 'Ni wowe, Ni wowe, Ni woweâ¦'
Saa 20: 00': Umuhanzi Impakanizi yunamiye Yvan Buravan
Uyu muhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo. Yatangiriye mu murishyo w'ingoma, maze abantu barizihirwa.
Yakunze kugaragara cyane mu bitaramo byubakiye kuri gakondo. Mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yitwa 'Gusakaara' mu rwego kunamirwa Buravan.
Impakanizi yavuze ko Buravan yari inshuti ye, kandi ari ngombwa kwizihiza ubuzima bwe. Ati 'Natangiye mbabwira ko muri beza ariko ntabwo nibeshye. Ngiye kubasangiza igihangano cy'umwe mu nshuti zanjye ntagifite ubu ngubu, ariko twigeze, nibaza ko buri wese uri hano aramuzi, mumfashe dutaramane. Ni Yvan Buravan.'
Saa 19: 30': Umushyushyarugamba Lion Imanzi watangije iki gitaramo, yumvikanishije ko cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize 'u Rwanda rwibohoye'.
Yavuze ko ubuyobozi bw'Inyamibwa bushimira buri wese witabiriye gufatanya n'abo kwizihiza iyi myaka 30 ishize u Rwanda ruvuye habi.
Ati "Ndashimira buri wese witabiriye iki gitaramo. Ni ukugaragaza urugendo rw'imyaka 30 ishize. Ni imyaka 30 ishize, u Rwanda rwihoboye, kandi igaragaza ko buri munyarwanda wese akwiriye Igihugu."
Yavuze ko iyo yivuga yisanisha n'igisobanuro cy'izina 'Lion' (Intare). Akomeza ati "Ni Lion Imanzi, Intare y'ishyamba, indangagaciro zose z'ubumanzi, ni intare idasanzwe, reka dutangirane n'igikorwa cyaduhurije hamwe. Tugiye kubaha icyo urubyiruko rwita 'show'. Tuje gutaramana bya Kinyarwanda, abafana ba gakondo muri he? Amajwi yanyu ntabwo ndi kuyumva. Mwihe amashyi y'uburambe (kuramba). Uri umunyarwanda ntiwakifuza kuva kuri iyi si vuba."
Saa 19: 00': Imvura yaguye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ariko ntibyabujije bamwe mu bantu gutangira kuhagera bifashishije ibinyabiziga binyuranye.
Imvura yamaze igihe kitari gito, ariko abari imbere muri BK Arena bumvaga indirimbo zinyuranye z'abahanzi bo hambere baririmba barata u Rwanda n'izindi zagarukaga ku buzima busanzwe.
Saa 17:00: Ab'inkwakuzi bari batangiye kugera muri BK Arena biteguye kwihera ijisho iki gitaramo cyihariye kuri gakondo y'Abanyarwanda.
Ni kimwe mu bitaramo bimaze igihe byamamazwa! Cyabaye kuri wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Ni ubwa mbere Itorero gakondo rigiye gukorera igitaramo muri iriya nyubako, ikodeshwa arenga Miliyoni 24 Frw ku munsi umwe.
Mu bihe bitandukanye abahanzi nyarwanda bagiye bayitaramiramo mu bitaramo bagiye bahuriramo n'abandi, no ku banyamahanga ni uko byagenze!
Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n'ibitaramo bitsimbataza umuco w'u Rwanda.
Kubyina mu bukwe ni agace kamwe k'ibyo bakora. Ni ababyinnyi ba Kinyarwanda babigize umwuga, baririmba, babyina, amazina y'inka, bakaraza n'ibindi byose bijyanye n'imbyino Nyarwanda.
Inyamibwa ni itorero ryashinzwe n'abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rishingwa n'abanyeshuri bo mu cyahoze ari Kaminuza y'u Rwanda.
Intego ya mbere y'iri torero kwari ukwikura mu bwigunge. Ni intego yakuze, iva mu kubyina hagati yabo, ahubwo igera no ku kwizihiza abandi babareba, kugera aho bizihiza ibirori ku rwego rw'Isi- Ibi bisobanuye ko bakuze cyane.
Ibikorwa bifatika Itorero Inyamibwa ryagezeho:
Iri torero ryashinzwe mu mwaka wa 1998. Rusagara avuga ko kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi 'twafashije abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside kuva mu bwigunge'.
Avuga kandi ko kuva icyo gihe bateje imbere umuco, bafasha abari bifite impano yo kubyina kuyisobanukirwa no kuyigaragaza. Ati "Abari bafite impano twarayizamuye."
Rusagara avuga ko imyaka ishize 26 ishize bafashije ababyinnyi babo mu mibereho. Ati "Bivuze ngo iyo tubyinnye, duserutse ahantu, tugatanga amafaranga, ni ugufasha abantu mu mibereho ariko binjiza."
Ikindi ni uko batanze icumbi ku bantu. Yavuze ko bafite inzu y'itorero aho umubyinnyi wese atajya abura aho.
Ikindi bishimira muri iyi myaka, ni uko batembereje abantu imahanga kandi bimakaza umuco Nyarwanda.
Urufatiro rw'itorero Inyamibwa mu gihe cy'imyaka 26 ishize:
Ingero ni nyinshi z'amwe mu matorero yo mu Rwanda yagiye ashingwa ariko mu gihe kitari kinini agacikamo ibice, igice kimwe kigatangira kwikorana.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 26 ishize Inyamibwa igishinze imizi bitewe n'impamvu ikomeye iri torero rishingiyeho. Ati "Impamvu yo kubaho iruta impamvu y'abantu bashobora kutumvikana ku kintu.'
Arakomeza ati 'Impamvu rero cyangwa se umusingi w'icyatumye dukora cyangwa se abatangije Itorero Inyamibwa, ni yo ituma dukomeza. Ntabwo rero twebwe duhungabanywa n'ibibazo cyangwa se n'ibigeragezo byahuye bivuye ku mpamvu z'umuntu umwe, babiri cyangwa batatu bahuriye hamweâ¦'
Uyu muyobozi avuga ko nta muntu 'uva mu Inyamibwa kuko ibikorwa byacu haba ari mu itorero no hanze y'itorero ari inyamibwa'
Yavuze ko bagire uruhongore rw'Inyamibwa (Abakiri bato) n'Inyamibwa bakibyina ndetse n'Inyamibwa Nkuru (abakuze).
Perezida Kagame ku gisobanuro cy'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye:
Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, tariki 23-24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ifite igisobanuro cy'ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi Abanyarwanda bakwiye kitari ikijyanye n'ayo mateka bibuka.
Ati "Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n'ayo mateka nayo twibuka".
Yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda n'ubuzima bw'abantu n'imiterere y'Igihugu' bijyanye n'ukuntu ibisekuru bisimburana. Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n'iyo u Rwanda rumaze 'igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza'.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko abagejeje iriya myaka bafite uko barezwe n'imiryango ndetse n'uburyo igihugu cyabareze mu bijyanye na Politiki.
Ati 'Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y'inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.'
Yabwiye abakiri bato ko uburere bahawe, bibaha impamvu yo kurwanirira igihugu no kumva ko igihugu aribo kireba.
Ati "Bafite uruhare runini mu guhindura' ubuzima bw'abanyarwanda, kurusha ndetse batwebwe uko twabigenje... Urwo rubyiruko cyane cyane nibo mbwira. Mugomba kumva uburemere bw'inshingano zanyu nk'abanyagihugu, nk'abantu bakwiriye kuba abantu bazima, biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n'igihugu."
Impamvu y'iki gitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa
Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, asobanura ko iki gitaramo kidasanzwe kuri buri munyarwanda, kuko buri wese afite inkuru yo kubara nyuma y'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ati 'Buri Munyarwanda wese muri iyi myaka 30 afite inkuru yabara, hari aho Igihugu cyacu kigeze ndetse hari ibikorwa byinshi twishimira byagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'
'Twe nk'Inyamibwa mu mbyino, umuco no kuwumenyekanisha dufite inkuru twabara. Turifuza ko Abanyarwanda dukomera ku bituranga, twifuje ko muri Werurwe, dutarama kinyarwanda, dutarama u Rwanda kubera ibyishimo dufite muri uyu mwaka.'
Asobanura ko ibi biri mu mpamvu zatumye iki gitaramo bakita 'Inkuru ya 30'. Ati 'Ni yo mpamvu rero twahisemo gukora iki gitaramo cy'Inkuru ya 30, ntitube twaragikoze mu myaka yatambutse ni uko nta kindi gihe iyo myaka izongera guhura.'
Impamvu y'ishingwa ry'Itorero Inyamibwa
Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, avuga ko kuva Itorero Inyamibwa ryavukira muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1998, rwari urugendo rurerure kandi ko ryashinzwe mu rwego rwo kwikura mu bwigunge no kwiteza imbere.
Ati 'Urugendo rw'inyamibwa rwabaye rurerure n'u Rwanda ruduha urubuga rwo gukoreramo ibintu byose. Ntiwabyina abantu bari mu ntambara, ubyina ari uko abantu bari mu byishimo. Igitaramo twateguye ni umwanya mwiza wo kwerekana aho itorero ryavuye kandi rishobora kuva muri ibyo bibazo'.
Akomeza ati 'Nk'itorero rya AERG, ryavutse hakiri ibikomere kuko ryavutse mu 1998 muri Kaminuza y'u Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bari bafite ibikomere, ariko uyu munsi turifuza kugaragaza ko urugendo rw'inyamibwa rwabayemo ibintu byiza. Rero n'ubwo tutamaze imyaka 30 ariko dufite byinshi byo kugaragaza Igihugu cyacu cyagezeho kandi cyaduhaye.'
Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye igitaramo cy'Itorero Inyamibwa bise 'Inkuru ya 30'
Abato batojwe umuco! Aba ni abana bo ku Nyundo bagaragaje ubuhanga mu kuvuza ingoma no kubyina
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 ari mu bihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo 'Inkuru ya 30'
Abantu bicaye mu myanya bitewe n'ubwoko bw'itike yaguze imwinjiza muri iki gitaramo
Umuhanzi Impakanizi yaririmbye muri iki gitaramo cyashushanyije urugendo rwo kwibohora k'u Rwanda
Umushyushyarugamba Lion Manzi wayoboye iki gitatamo yifashishije indimi zinyuranye mu gufasha buri wese witabiriye iki gitaramo
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yitabiriye iki gitaramo
Impakanizi yunamiye Yvan Buravan binyuze mu ndirimbo 'Gusaakaara' yamamaye mu buryo bukomeye
Lion Imanzi yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko bigaragaza ko Abanyarwanda bakunda gakondo
Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo, bamwe babanje gushaka icyo kunywa no kurya
Mu masaha y'umugoroba nka saa 17H: 00 hari hakonje bitewe n'imvura yaguye, bamwe bitwaza icyayi cyo kunywa
Abantu bagiye binjira muri iki gitaramo bari mu matsinda, ariko nako baganira
Inkuru ya 30- Itorero Inyamibwa ryakinnye umukino wagaragaje imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa muri BK Arena
AMAFOTO: Freddy Rwigema &erge Ngabo- InyaRwanda.com