Kwinangira k'u Burundi bitumye Dynamo BBC isezererwa burundu mu irushanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ko bwamaze gufata umwanzuro wo gutera mpaga ya kabiri Dynamo BBC y'i Burundi kubera kwanga gukurikiza amabwiriza agenga irushanwa rya BAL, ihita inasezererwa mu irushanwa.

Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida wa BAL, Amadou Gallo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024.

Iyi kipe yabarizwaga mu itsinda rya Kalahari ririmo gukinira muri Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda, irazira kwanga gukinana imyambaro iriho 'Visit Rwanda' nk'umuterankunga w'irushanwa.

Tariki ya 9 Werurwe 2024 ni bwo yakinnye umukino wa mbere itsinda Cape Town Tigers 86-73, icyo gihe yakinanye imyambaro bapfutse ibirango bya Visit Rwanda.

Ibi kandi byahise bikurikirwa n'ibaruwa ya FEBABU bandikiye BAL basaba ko bareka iyi kipe igakinana imyambaro itariho umuterankunga.

BAL ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, yahise isohora itangazo ko iyi kipe ya Dynamo kubera kwanga gukirikiza amabwiriza agenga amarushanwa n'imyambaro, yatewe mpaga yari ifite uwo munsi.

Iti "Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n'imyambaro.'

Ejo Dynamo BBC yari yandikiye BAL iyimenyesha ko yiteguye gukomeza irushanwa kandi ikubahiriza amabwiriza yose arigenga harimo no kwambara umuterankunga ku mukino bafitanye na Petro Atletico de Luanda uyu munsi.
Ibi ariko FEBABU ntibikozwa kubera ko yahise iboherereza ubutumwa isaba iyi kipe kudakora iryo kosa ko ahubwo bakinisha imyambaro ya bo basanzwe bakinisha.

Ubuyobozi bwa BAL bukaba bwasohoye itangazo buvuga ko iyi kipe yatewe mpaga ya kabiri kubera kutubahiriza amabwiriza agenga irushanwa, ikaba yanahise isezererwa mu irushanwa nk'uko itegeko ribivuga ko mpaga 2 uhita usezererwa.

Iti "Dynamo Basketball Club (Burundi), yananiwe gukurikiza amabwiriza ya Basketball Africa League ajyanye n'imyambaro, yatewe mpaga ku mukino w'uyu munsi yagombaga guhura na Petro de Luanda (Angola), ikurwa muri BAL 2024. Amategeko ya FIBA avuga ko mpaga 2 mu irushanwa rimwe, bihita bikura ikipe ako kanya mu irushanwa. Ni ibihe bitoroshye ku bakinnyi n'abafana. Imikino isigaye yo mu itsinda rya Kalahari izakomeza nk'uko yateganyijwe."

Ibi byose bikaba bifitanye isano n'umubano utari mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi aho u Burundi bwanafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa rwo uwuhuza n'u Rwanda.

Dynamo yasezerewe muri BAL



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwinangira-k-u-burundi-bitumye-dynamo-bbc-isezererwa-burundu-mu-irushanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)