Leta y'u Burundi yasogose Basketball yabo Dyn... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri rivuye mu buyobozi bwa  BAL, ryatangaje ko ikipe ya Dynamo itagikomeje mu marushanwa yo gushaka itike y'imikino ya nyuma ya BAL 2024, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza y'irushanwa arimo kwambara imyenda iriho umuterankunga mukuru w'irushanwa ariwe Visit Rwanda.

Iyi kipe yagombaga guhura n'ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola, gusa yahise iterwa mpaga kuko n'ubundi yari yavuze ko idashobora kwambara impuzankano ziriho ibirango bya Visit Rwanda.

Ikibazo cya Dynamo Basketball na BAL kuri Visit Rwanda cyatangiye gute?

Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, nibwo ikipe ya Dynamo BBC yatangiye imikino y'ijonjora rya Kalahari Conference aho yagombaga gukina n'ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo. Uyu mukino warangiye ikipe ya Dynamo BBC iwutsinze amanota 86 kuri 76. Muri uwo mukino ikipe ya Dynamo yakinnye yambaye imyenda itariho ibirango bya Visit Rwanda kuko bari babipfutse mu buryo butagaragara. Ibi byaje guteza ikibazo ndetse nyuma bukeye bwaho BAl ifata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo BBC.

Ubuyobizi bw'iyi kipe ndetse n'abakinnyi batangiye gutakambira igihugu cy'u Burundi ndetse n'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball ko babareka bagakina imikino ya BAL bambaye imyenda iriho Visit Rwanda ariko Leta y'u Burundi ibatera utwatsi.

Mu ijoro ryatambutse, abakinnyi n'ubuyobozi bw'ikipe ya Dynamo BBC bakomeje gutakamba ndetse bigera no ku mukuru w'igihugu, ariko nabwo biba iby'ubusa bababwira ko nibaramuka bakinnyi umukino wo kuri uyu wa kabiri bambaye imyeka iriho Visit Rwanda bazabyirengera.

Umukino wo ku wa 6 Dynamo yari yawukinnye yambaye imyenda yapfutse ahari Visit Rwanda 

Umunsi w'umukino warinze ugera nta kirakorwa, ndetse BAL ibaza Dynamo BBC imyenda bari bukinane nabwo bababwira ko batakina bambaye imyenda iriho visit Rwanda, bahita baterwa mpaga ziba zibaye 2 ndetse ikipe ihita isezerwa mu irushanwa.

Leta y'u Burundi yangiye ikipe ya Dynamo BBC yari ibahagarariye muri iyi mikino ya Basketball ikomeye muri Afurika, biturutse ku bibazo by'amakimbirane yishoyemo ndetse tariki 11 Mutarama bakaba barafashe iya mbere mu gufunga imipika ibahuza n'u Rwanda, ibintu bamwe mu baturage b'abarundi batishimiye

Dynamo Basketball Club yari mu tsinda rimwe na Fus Rabat, Petro de Luanda, Cape town tigers

Ishyirahamwe ry'umukino wa basketball mu Burundi rishobora guhagarikwa muri uyu mikino mu gihe cy'imyaka 5



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140698/leta-yu-burundi-yasogose-basketball-yabo-dynamo-bbc-isezererwa-muri-bal-2024-140698.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)