LIVE

webrwanda
0
Saa 01:52 ni bwo isibo y'abasore baherekeje Killaman yakiriwe mu ihema iseruka mu ndirimbo 'Inkotanyi Cyane' yaterwaga mu buryo bwiza n'abakirigita inanga.

Saa 01:37 umuryango wa Rwema Jean De la Croix [Iwabo wa Uwamahoro Shemsa wakiriye inkwano z'umuryango wa Mugabo Sadik [Iwabo wa Killaman].

Umuryango wa Rwema Jean De la Croix wemereye umugeni umuryango wa Mugabo Sadik ku isaha ya saa 01:22 maze impundu n'amashyi y'urufaya birasukirana. 

Saa 12:58 ni bwo umuryango wa Killaman yahawe umwanya avuga ijambo ryo gusaba no gukwa atangira shima urugwiro babakiranye maze bagaragaza ko rwose Killaman ubusanzwe ari umuhizi ariko muri iyi minsi amaze iminsi asaba ko yabona umufika. Â 

Ku isaha ya saa 12:10 ni bwo itorero Inganzo Ngali ryaserutse muri uyu muhango mbyino zitandukanye n'umudiho ubona ko ari ibintu bamaze iminsi bategura uko baziyerekana muri ibi birori bataramye mu gihe cy'iminota 20.Abasore n'inkumi bagize Kigali Protocal nibo bari kwakira abitabiye uyu muhango urimo abasaza bagira ibiganiro bimeze neza.

Nyuma y'uko uyu mugabo yaherukaga gusezerana imbere y'amategeko no gusezerana mu rusengero na Shemsa, Killaman agiye gusaba no gukwa urukundo rw'ubuzima bwe mu muhango uba kuri uyu wa Gandatatu tariki 01 Werurwe 2024.

Killaman yaherekejwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Rocky Kimomo, Zaba Missed Call, Nyambo Jesca n'abandi batandukanye, bakaba bamaze kugera muri Romantic Garden ahagiye kubera uyu muhango.

Nyuma yo gusaba no gukwa, biteganijwe ko bajya kwifotoza muri Century Park, nyuma bakagaruka kwakira abashyitsi, imiryango n'inshuti mu birori by'agatangaza byitezweho gususurutswa mu buryo budasanzwe n'abahanzi banyuranye.

Umuhango wo gusaba no gukwa uyobowe na Julius Chita umunyamakuru umaze kugwiza ibigwi mu kuyobora ibirori n'ibitaramo ariko by'umwihariko akaba yarubatse izina ku muyobora wa YouTube.

Ni mu gihe Inganzo Ngali ari yo iri gususuruta abantu mu buryo bw'amajwi agororotse n'imbyino zihariye.

Ibyamamare bitandukanye byaherekeje Killaman [Niyonshuti Abdul Malick] ugiye gusaba no gukwa Uwamahoro Shemsa

Abasore baherekeje Killaman intego ni uko inkwano zabo zemerwa n'imiryango ya Uwamahoro ShemsaInkumi zaserukanye na Killaman zimutwaje ibiseke n'ibindi nyenerwa muri uyu muhango kandi ngo bazabe abatangabuhamye bibyabayeAbitabiye umuhango wo gusaba no gukwa wa Killaman na Shemsa ibyishimo ni byose kuva bakirwa n'abakobwa bagize Kigali Protocal kugera ku byishimo biva mu biganiro byiza by'imiryango yombiItorero Inganzo Ngali mu mbyino n'indirimbo nziza basusurukije abitabiye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140305/live-killaman-agaragiwe-nibyamamare-agiye-gusaba-no-gukwa-shemsa-amafoto-140305.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)