Madederi yifatiye ku gahanga abashegeye abaga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madederi wamamaye muri Papa Sava yagarutse kuri bamwe mu gitsinagore badakura amaboko mu mufuka ngo bakore bagategereza abagabo b'abakire, kandi bafite ubushobozi bwo kwishakira ubutunzi bwabo bakibeshaho.

Ati 'Bisa no kuvuga ngo ndashaka umugabo w'umukire! Kuki wowe utaba umukire ku giti cyawe? Kuki utashaka utaba umugore w'umukire aho kuba umugore w'umugabo w'umukire? Kuki utaharanira icyo?'.

Yakomeje ati 'Umugisha uri ahantu hose wagusanga ahantu hose uri. Injira muri filime ubifite mu mutwe nk'inzozi zawe kandi ubikunda, ufite intego ukore cyane'.

Mu kiganiro na Rose Tv Show, Madederi amenyesha ko kwishakira amafaranga ku giti cyawe biruta kwiruka ku y'abandi bakagusuzugura.

Ati 'Ntekereza ko ari byo byaba bifite ingufu cyane kurusha gutekereza amafaranga undi muntu yavunikiye, rimwe na rimwe ntuhabwe uburenganzira kuri ubwo bukire'.

Madederi yababajwe n'aba bantu abagira inama yubaka. Ati 'Ikiza ni ugukora ugasenga Imana ikaguha uwo yaguteguriye, ubundi nawe ugakora ushaka kuba umugore w'umukire aho kwifuza kuba umugore w'umugabo w'umukire'.

Madederi wakunzwe muri filime zirimo Papa Sava, The Bishop's Family, Indoto Series, Ejo si kera n'izindi, yavuze ko yifuza kuba umwe mu bantu bigejeje ku nzozi zabo byaba ngombwa nawe agafasha abandi aho kwaka ubufasha.

Ati "Twese Imana yaduhaye ubwenge, twese tukavukana amaguru n'amaboko, twese tukavukana umutwe n'ubwonko, ibyo umugabo yageraho nawe wabigeraho. Ugomba kubaho uzi ko ibibazo byawe bikureba. Iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye".

Madederi yanavuze ko ari mu rukundo n'umusore gusa ntiyamuvugaho byinshi. Icyakora yatangaje ko bigoye ko abantu bamubona kuko urukundo ruri hagati yabo gusa batabishyira hanze.


Madederi yahishuye ko ari mu rukundo


Yasabye abakobwa gukura amaboko mu mifuka


Madederi ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane


Madederi yatanze impanuro ku bakobwa bashegeye aba-Diaspora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140820/madederi-yifatiye-ku-gahanga-abashegeye-abagabo-bo-mu-mahanga-140820.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)