'Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk'Abanyamahanga mu gihugu cyabo'. – Thabo Mbeki. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Thabo Mbeki wabaye Perezida w'Afrika y'Epfo kuva mu mwaka w'1999 kugeza muw'2008, yiyongereye ku banenga bikomeye kuba igihugu cye cyarohereje ingabo muri Kongo, kuko byongerera ubukana intambara isanzwe ica ibintu mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

Perezida Mbeki nawe asanga ibibazo bya Kongo bireba mbere na mbere Abakongimani ubwabo, bakaba ari nabo mbere na mbere bagomba kubishakira ibisubizo, binyuze mu nzira y'ibiganiro.

Ibi Thabo Mbeki yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 13 Werurwe 2024, mu kiganiro cyari kigenewe abanyeshuri, abarimu, n'abize muri Kaminuza y'Afrika y'Epfo, abashakashatsi, sosiyete sivile muri icyo gihugu, n'abanyapolitiki banyuranye.

Uyu musaza w'inararibonye muri politiki mpuzamahanga, yavuze ko yasesenguye neza inkomoko y'ubushyamirane muri Kongo, agasanga igihe cyose Abakongomani bavuga ikinyarwanda bazaba bagifatwa nk'abanyamahanga mu gihugu cyabo, byanze bikunze ubwo bushyamirane buzakomeza, kuko nta kabuza abo Bakongomani bahohoterwa batazahwema gushaka uko bakwirwanaho.

Thabo Mbeki yanibukije ko ikibazo cy'Abakongomani bavuga ikinyarwanda ari kimwe mu byagiweho impaka mu mishyikirano impande zitavuga rumwe muri Kongo zasinye tariki 02 Mata 2003, i Sun City muri Afrika y'Epfo, akababazwa n'uko ibikubiye muri iyo mishyikirano byabaye amasigaracyicaro.

Thabo Mbeki yanagarutse ku bicanyi bo muri FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhungira mu burasirazuba bwa Kongo, aho bagiye gukomereza ubugome bakorera by'umwihariko Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi. Ati:'Iyo FDLR iri mu kwaha kwa Leta ya Kongo, ndetse ihora igambiriye guhirika ubutegetsi mu Rwanda, nayo yagombye kurandurwa burundu, kuko ari imungu y'amahoro n'umutekano mu karere'.

Mu gusoza ikiganiro cye, Thabo Mbeki yatangaje ko azaza i Kigali mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga kwibuka ari uburyo bukomeye bwo gukumira ko Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

The post 'Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk'Abanyamahanga mu gihugu cyabo'. â€" Thabo Mbeki. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nta-mahoro-ashoboka-muri-kongo-igihe-cyose-hari-abakongomani-bagifatwa-nkabanyamahanga-mu-gihugu-cyabo-thabo-mbeki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-mahoro-ashoboka-muri-kongo-igihe-cyose-hari-abakongomani-bagifatwa-nkabanyamahanga-mu-gihugu-cyabo-thabo-mbeki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)