Uko umukino wagenze umunota ku munota:
Umukino urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Manchester City kuri ubu iri kumwanya wa 3 n'amanota 64 naho Arsenal iri kumwanya wa 2 n'amanota 65. Liverpool ihise ibyubgukiramo kubera ko ihise ifata umwanya wa mbere n'amanota 67.
90+4' Abakinnyi ba Manchester City baracyari kurwana no gushaka igitego gusa ba myugariro ba Arsenal bakaniye
Umukino wongeweho iminota 5
85' Arsenal ibonye uburyo bwiza ku mupira Martin Odegaard yarahaye Leandro Trossard awuzamukana yiruka ageze imbere y'izamu arekura ishoti Stefen Ortega arikuramo
81' Jack Grealish ahinduye umupira mwiza ufatwa na Jeremy Doku ariko awupfusha ubusa awutera hanze
76' Arsenal iri kurushwa cyane iri gukora impinduka ngo irebe ko nayo yakina neza Bukayo Saka avuyemo hajyamo Gabriel MartinelliÂ
71' Mike Arteta yongeye gukora impinduka akuramo Gabriel Jesus hajyamo Leandro TrossardÂ
70' Manchester City ikomeje guhererekanya umupira neza gusa ntacyo biri kubyaraÂ
64' Mike Arteta nawe akoze impinduka akuramo Kiwior na Jorginho hajyamo Tomiyasu na Thomas ParteyÂ
61' Pep Guardiola akoze impinduka mu kibuga akuramo Kovacic na Phil Foden hajyamo Jack Grealish na Jeremy DokuÂ
60' Manchester City ibonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Phil Foden gusa itewe na Kevin De Bryne ba myugariro ba Arsenal bayikuraho mu buryo bworoshyeÂ
55' Umukino uri kugenda gake Manchester City ihererekanya neza ariko kubona izamu biri kugoranaÂ
51' Arsenal irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira waruhinduwe na Bukayo Saka ashaka Gabriel Jesus ariko uragenda unyura imbere y'izamu habura uwuhirikira mu izamu
46' Manchester City itangiye igice cya kabiri ikomeza kuba hejuru Rico Lewis aha umupira Kovacic nawe arekura ishoti riremeye gusa rinyura impande y'izamu gato cyaneÂ
Igice cya kabiri cyatangiyeÂ
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0
45'umukino wongeweho iminota 2 y'inyongeraÂ
43' Phil Foden arekuye ishoti riremeye ryashoboroga guteza ibibazo mu izamu ariko ba myugariro ba Arsenal baritambika
36' Manchester City nayo yongeye gusubirana umukino, Bernardo Silva ahinduye umupira ashaka umutwe wa Erling Haaland awushyiraho gusa unyura hepfo y"izamuÂ
30'Arsenal muri iyi minota itangiye gusatira cyane, Bukayo Saka azamukanye umupira yiruka awuhindura usanga Declan Rice nawe awuhereza Gabriel Jesus yihambura ishoti ba myugariro ba Manchester City barishyira muri koroneriÂ
26' Myugariro wa Manchester City, Nathan Ake agize ikibazo cy'imvune ahita asimbuzwa Rico LewisÂ
24' Abakinnyi ba Arsenal bari gukina bacungira ku kwirikankana imipira ibonye uburyo kuwo Martin Odegaard azamukanye yiruka awuhereza Gabriel Jesus nawe awumusibije imbere y'izamu ariko umunyezamu wa Manchester City ahita awufataÂ
23'Abasore ba Manchester City bakomeje guherekanyiriza mu rubuga rwa Arsenal ariko kubona aho bamenera ngo barekure amashoti habuze
20' Arsenal iri kurushwa cyane mu bijyanye no guhererekanya yaribonye uburyo ku mupira wari wirukankanwe na Bukayo Saka ariko birangira Nathan Ake awumwambuye neza
16'ikipe ya Manchester City niyo ikomeje guhererekanya umupira neza kurusha Arsenal abakinnyi nka Gvardiol bagindura imipira imbere y'izamu ariko ntigire icyo ibyara
8' Ben White wa Arsenal azamukanye umupira neza ageze imbere y'izamu awuhindura ashaka Gabriel Jesus ariko ashyizeho umutwe ntiwagana mu izamu
3' amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati agerageza gushaka uko yagera imbere y'izamuÂ
1' umukino utangijwe na Arsenal Gabriel Jesus ahereza umupira David Raya nawe arekura umupira muremure ashaka abakinnyi bagenzi be ariko biranga
Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga:
Stefen OrtegaÂ
Manuel Akanji
Rúben Dias
Nathan Aké
Josko Gvardiol
Rodri Hernandez Castigante [Rodri]
Matteo Kovacic
Kevin De Bruyne
Bernado Silva, Phil Foden
Erling Braut Haaland
Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga:
David Raya
Ben White
William Saliba
Gabriel MaghalaesÂ
Kiwior
Declan Rice
Jorginho
Martin Ødegaard
Bukayo Saka
Gabriel Jesus
Kai Havertz
Uyu ni umukino ushobora kugira uruhare runini mu kugena ikipe izatwara igikombe kubera ko mu gihe Manchester City ariyo yatsinda yahita ijya ku mwanya wa 2 irusha Arsenal amanota 2 naho Arsenal yo ariyo itsinze yakomeza kuba ku mwanya wa mbere inganya amanota na Liverpool ariko iyirusha ibitego .
Guhera muri 2015 ntabwo ikipe ya Arsenal iratsindira Manchester City kuri Eitihad Stadium,ikaba iheruka kuyihatsindira muri 2013, icyo gihe bikaba byararangiye ari ibitego 3-1.
Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe yombi, Manchester City yatsinzemo 12 naho Arsenal itsindamo 1 gusa uheruka kubahuza muri shampiyona aho warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Martinelli.