Mfite imyaka 39, sinzongera gukora imibonano... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umugore witwa Eva yavuze ko guhagarika iki gikorwa mu buzima bwe byatewe n'akajagari yahoranaga mu mikorere ye bitewe no kurundurira intekerezo ze mu nkundo za hato na hato, akenshi bigaherekezwa no kubabazwa umutima.

Yatangaje avuga ko mu bishya yavumbuye birimo inama ivuga ko guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina bituma umuntu asubira ibwana agakura asa neza, yishimye ndetse hakabaho no gutuza mu ntekerezo.

Kuva mu mwaka wa 2011 yatandukana n'umugabo we, agahura n'agahinda ko kubura umuvandimwe wiyahuye, yagize agahinda gakabije.

Ibyo byose byamuteraga guhangayika no kumva afite agahinda kenshi. Yafashe umwanzuro wo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina kuko byamuhuzaga n'abantu bamwe bakamubabaza cyangwa bakamwongerera intekerezo nyinshi.

Ati: "Ku bw'umutekano wanjye no kubungabunga ibyishimo byanjye, sinzongera gukora imibonano mpuzabitsina kuko nasanze kuyihagarika binturisha kandi nkagaragara nk'umwana muto".

Eva ufite umukobwa w'imyaka 21 ndetse n'umuhungu w'imyaka 14 atangaza ko agaragara nk'aho avukana n'abana be, nyuma yo kwiha amahoro agafata iyi myanzuro ikakaye.

Uyu mwanzuro waherekejwe no kwiyegurira Imana ndetse arabatizwa. Avuga ko abantu bamubwira ko yahisemo nabi guhagarika kugirana umubano n'abagabo no kuryamana nabo, abasubiza ko yahunze agahinda, guhangayika,no kubabazwa umutima bya hato na hato kandi agahitamo inzira y'Imana.

Source: The Mirror



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141037/mfite-imyaka-39-sinzongera-gukora-imibonano-mpuzabitsina-kugeza-mpfuye-141037.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)