Mike Kayihura na Inganzo Ngari bahaye ibyishi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo ku wa 08 Werurwe 2024 n'ibwo mu kigo cy'amashuri y'incuke ndetse n'ayisumbuye cya Green Hills Academy kiri mu birangaje ibindi mu gutanga uburezi bufite ireme mu Rwanda habereye igitaramo kiswe "Rwanda Festival Nyirarumaga".

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu mu ngeri zitandukanye kuva ku babyeyi barerera muri iki kigo kugeza ku bana babo basanzwe biga muri iki kigo.

Usibye aba babyeyi bafite abana biga muri iki kigo kandi, cyitabiriwe n'abandi bantu bo mu ngeri zitandukanye zirimo abayobozi n'abandi baje bakuruwe n'Itorero Inganzo Ngari cyangwa se umuhanzi Mike Kayihura.

Usibye abo kandi, iki gitaramo kitabiriwe n'abahanzi Gakondo barimo Muyango, Cyusa Ibrahim n'abandi.

Umuhanzi Muyango yitabiriye iki gitaramo

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Prudence Rubingisa yitabiriye iki gitaramo 

Dr. Murangirwa Thierry, umuvugizi wa RIB nawe yitabiriye iki gitaramo ndetse ni umwe mu babyeyi bafite abana biga kuri Green Hills Academy

Ni igitaramo ngaruka mwaka cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore hafatiwe urugero kuri Nyirarumaga, umubyeyi w'Ubusizi.

Cyatangiye  ku isaha saa moya z'umugoroba kubera habaye imbogamizi y'imvura yaguye igakerereza abacyitabiriye. Cyatangijwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu 'Rwanda Nziza'.

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo, igitaramo nyirizina cyahise gitangira, abana b'incuke biga muri Green Hills Academy bururia urubyiniro babyina imbyino Gakondo biratinda.

Aba bana b'incuke, bavuye ku rubyiniro basimburwa na bakuru babo biga mu yisumbuye ariko nabo bo kuri iki kigo.

Bakomeje guhererekana urubyiniro mu mbyino ziryohewe amaso ari nako bafashwa na bamwe bo mu Inganzo Ngari babakubitiraga ingomba ndetse bakanabikiriza cyane ko ababyinnyi bo muri iri torero ari nabo batoza muri iki kigo.

Aba banyeshuri barimo abo mu cyiciro cy'incuke, abanza n'ayisumbuye, baherekanye urubyiniro n'abarimu bo muri iki kigo b'abagore cyane ko uyu munsi wari umunsi mpuzamahanga w'abagore.

Ku isaha ya sas mbi n'iminota 35 n'ibwo itorero Inganzo Ngari nyirizina ryuriye urubyiniro ubundi ricinya akadiho biratinda.

Inganzo Ngari zurira urubyiniro, habanje abari n'abategarugori bambaye imyenda y'imyeru, bagenda bahindura imyenda ari nako abari ku rubyiniro bamwe bavagaho, hakaza abandi cyane ko iri tsinda ribarizwamo abanyamuryango benshi.

Ku isaha ya saa tatu z'ijoro n'ibwo basaza babo nabo bageze ku rubyiniro barivuga, baca imigara ari nako ikirenge kidakora hasi.

Nyuma gato abagiz Inganzo Ngari bahuriye ku rubyiniro, bashimira Serge Nahimana, umutoza Inganzo Ngari.

Uyu mutoza wa Inganzo Ngari ndetse akaba n'umutoza w'abanyeshuri bo muri Green Hills Academy yashimiwe n'iki kigo, ahabwa ishimwe ryanditseho riti "Intore y'indashyikirwa, umutoza w'abakuru n'abato'.

Serge yahawe iki gihembo, Inganzo Ngari riva ku rubyiniro, risiga umuhanzi Cyuza Ibrahim watunguranye kuri uru rubyiniro.


Serge Nahimana yahawe igihembo cy'ishimwe

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye 'Muhoza' n'izindi.

Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Mike Kayihura wakiranwe urukundo rudasanzwe. Uyu musore wasanze abantu bakuru bose bamaze gutaha, yaririmbishije urubyiniro rwamukundiye rukajyana nawe ijambo ku ijambo rya buri ndirimbo.

Indirimbo zagaragarijwe urukundo cyane zirimo Jatibu, Anytime, Sabrina yakoranye na Kivumbi King n'izindi. Mike Kayihura ubwo yageraga ku indirimbo "Tuuza" byabaye ibindi bindi, urubyiniro rujya ibicu.

Iyi ndirimbo yagaragarijwe umwihariko kuko Mike Kayihura atigeze ayiririmba ahubwo ari abafana bayiririmbiye.

Mike Kayihura yatanze ibyishimo bisendereye

Mike Kayihura afite indirimbo zikunzwe cyane by'umwihariko 'Tuuza"

Cyusa Ibrahim yatunguranye agaragara ku rubyiniro

Abanyeshuri bo muri Green Hills mu byiciro bitandukanye bataramiye imbere y'ababyeyi babo

Inganzo Ngari bataramye biratinda

Ababyeyi bari baje kureba abana babo

Reba amafoto yose, uko igitaramo cyagenze

AMAFOTO: Ngabo Serge-  InyaRwanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140556/mike-kayihura-na-inganzo-ngari-bahaye-ibyishimo-abakuru-nabato-cyusa-ibrahim-aratungurana--140556.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)