Minisitiri Dr.Utumatwishima yasabye abantu ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 18 Werurwe 2024 ni bwo muri BK Arena habereye ikiganiro n'itangazamakuru gisobanura neza ibyo abantu bakwiye kwitega ku Inkuru ya 30, igitaramo cy'amateka cy'Inyamibwa.

Aha niho Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yahereye yibutsa abantu ko bakwiye kuzitabira iki gitaramo asa n'uvuga ko yizera ko ntawuzacikanwa n'iki gitaramo kizaba ku wa 23 Werurwe 2023 muri BK Arena.

Ibi yabigarutseho agira ati'Kuba twese tuzitabira igitaramo cy'Inyamibwa za AERG simbigarukaho.' Nka Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi azi uko aterura aganiriza abo yaragijwe.

Ariko aboneraho gutanga impanuro ahereye ku kuba mu kiganiro bahaye itangazamakuru nta mwari n'umutegarugori warimo agaragaza ko bidakwiye ati'Ariko muri 2024, nk'uko Mutesi Lydie yabigarutseho,  dukeneye ko umukobwa, umudamu baboneka kuri buri meza aganirirwaho iterambere. Nusanga wateguye gutya, ujye umenya ko wacyishe! Tubikosore.'

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba biri mu byiciro guhera mu myanya isanzwe kuzamuka kugera mu y'icyubahiro birimo 5000Frw, 10000Frw, 20000Frw, 25000Frw na 30000Frw.

Hakaba ariko harateguwe ameza y'ibihumbi bigera kuri 300Frw agenewe umuryango, inshuti n'abandi bihuje ari umunani.

Igitaramo cy'inyamibwa za AERG cyahumuye aho abantu bazakurikirana inkuru y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe n'Inkotanyi kandi u Rwanda rwibohoyeMuri BK Arena ahazabera igitaramo niho hatangiwe ubusobanuro kuri iki gitaramo abagabo bakaba aribo batanze ubusobanuro mu buryo butubahirije ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye Yibukije abantu ko Inkuru ya 30 yumva nta we ukwiye kuyicikwa? abasaba kandi kuzajya bubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu byo bakora byose 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140963/minisitiri-drutumatwishima-yasabye-abantu-kuzitabira-igitaramo-cyinyamibwa-anatanga-impanu-140963.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)