Mu mwaka wa 2023 ni bwo hatatangiye guhwihwitswa inkuru z'uko Eddy Kenzo ari mu rukundo na Phiona Nyamutooro binavugwa ko uyu mukobwa yahaye impano y'imodoka uyu muhanzi utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Platini P kizaba kuwa 30 Werurwe 2024.
Bombi bakomeje kubitera utwatsi bavuga ko ari inshuti zisanzwe, nyamara umubano wabo ugakomeza gucyemangwa.
Ubwo Phiona yagirwaga Minisitiri, Eddy Kenzo ari mu ba mbere bahise bagaragaza ko bishimiye intambwe ateye. Benshi bakomeje gutanga ibitekerezo aho bamwe bamwita umugore wa Kenzo, abandi bakamwita umukunzi.
Phiona Nyamutooro ni muntu ki?
Ni umunyapolitike wo muri Uganda, akaba umwe mu bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko ndete ni umwe mu barwanashyaka b'imbere b'ishyaka riri ku butegetsi rya NRM.
Yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Iterambere ry'Ingufu n'Amabuye y'Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024, umwanya wamwinjije mu b'imbere bagize Guverinoma ya Uganda.
Nyamutoro afite impamyabumenyi mu Buhanzi akanagira impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Public Relation.
Amashuri abanza yayize muri Najjera, ayisumubye ayigira muri Kibinge Bukomansimbi. Nyamutoro yabaye Visi Perezida w'Abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere hagati ya 2015 na 2016 ubwo yigaga muri Makerere.
Yabaye umwe mu bagize Komisiyo y'Urubyiruko mu Karere ka Nebbi. Yegukanye ibihembo kubera ibikorwa bye muri gahunda zirimo kurwanya inda ziterwa abanyavu no mu buringanire n'ubwuzuzanye.
Nyamutooro ari mu banyapolitike bakiri bato muri Uganda kandi bamaze kwigwizaho igikundiro mu bantu b'ingeri zitandukanyeÂ
Ibyishimo byatashye umutima wa Eddy Kenzo, amarangamutima ayashyira hanze arata amashimwe Nyamutooro bavugwa mu rukundoPhiona Nyamutooro ari mu bantu b'imbere mu ishyaka rya NRM aha yari kumwe na Perezida MuseveniBiravugwa ko Eddy Kenzo yahawe impano y'imodoka na Nyamutooro PhionaAmaze igihe kitari gito yinjiye muri politike aho yatangiriye muri Komisiyo y'UrubyirukoAmaze igihe akora mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda yinjiyemo nk'urubyiruko