Miss Uwase Sangwa Odile yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta ya fiançailles n'umukunzi we.

Miss Sangwa Odile abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamumurikira amafoto agaragaza ko yambitswe impeta n'umusore w'igaruriye umutima we.

Ku wa 14 Gashyantare 2024, umunsi wahariwe abakundana benshi bazi nka 'St Valentin', nibwo Miss Sangwa yagaragaje uyu musore ku nshuro ya mbere. Kuri uwo munsi Miss Sangwa yasangije abamukurikira amafoto agaragaza indabo uyu mukobwa yahawe n'umukunzi we n'ayo bari kumwe mu modoka.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, avuga ko uyu musore wigaruriye umutima wa Miss Sangwa yitwa Shyaka Franz Suzuki.

Nta byinshi bizwi kuri Shyaka Franz Suzuki watwaye umutima Miss Sangwa Odile, icyakora amakuru ahari ahamya ko bamaze igihe bakundana mu ibanga rikomeye, ndetse ko bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka.

Sangwa yambitswe impeta ya fiançailles

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/siporo/Miss-Uwase-Sangwa-Odile-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)