Miss World irakomanga! Ibitaramo 10 byitezweh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi b'imyidagaduro hirya no hino ku Isi, haba muri Sinema no mu muziki, bakomeje kugwa ahashashe cyane ko ibitaramo n'ibindi birori bihuza imbaga nyamwinshi bikomeje kwisukiranya.

Muri uku kwezi kwa Gatatu kwa 2024, hateganijwe ibitaramo byinshi bisobanuye byinshi mu myidagaduro, ariko uyu munsi InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa muri byo:

1. Â Ã‚ Ã‚  Irushanwa ry'ubwiza rya Miss World


Harabura amasaha make cyane ngo hamenyekane Nyampinga w'Isi uzasimbura Karolina Bielawska umaranye imyaka ibiri iri kamba. Kuri iyi nshuro ya 71, hahatanye abakobwa bagera ku 117 bateraniye i Mumbai mu Buhinde bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa.

Ibikorwa bya Miss World byatangiye ku ya 18 Gashyantare bikaba bizarangira ku ya 9 Werurwe. Miss World 2024 azambikwa ikamba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Werurwe muri Jio Convention World Centre i Mumbai.

2. Â Ã‚ Ã‚  Rwanda Festival Nyirarumaga


Itorero Inganzo Ngari ryamamaye mu mbyino gakondo ndetse n'umunyamuziki Mike Ntwaza Kayihura bagiye gutaramira abanyeshuri bo mu ishuri rya Green Hills Academy mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, cyahawe inyito ya 'Rwanda Festival Nyirarumaga' mu rwego rwo kwizihiza no gucyeza Nyiraruramga, umugore watangije ubusizi bubumbatiye amateka y'ingoma zabanje.

3. Â Ã‚ Ã‚  Igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa


Inyamibwa za AERG bari gutegura igitaramo bise 'Inkuru ya 30' kizabera muri BK Arena ku wa 23 Werurwe 2023.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi b'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue aherutse kugirana na InyaRwanda,  yagarutse ku mpamvu y'igitaramo 'Inkuru ya 30' asaba abantu kwitegura igitaramo cy'amateka mu byo bakoze byose no muri Gakondo.

Ati 'Ni igitaramo gikomeye cyane cyangwa se kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gakondo, impamvu gikomeye mu byo twakoze cyangwa muri gakondo, ni uko ari igitaramo tuvuga ku rugendo rw'imyaka 30 nyuma ya Jenoside. Imyaka 30 nyuma yo kwibohora,imyaka 30 abantu bamaze mu  buhunzi imyaka 30 u Rwanda rwiza rw'uyu munsi.'

Inyamibwa zaherukaga gutaramira abakunzi bazo mu gitaramo gikomeye cyabereye muri KCEV [Camp Kigali] gitanga ibyishimo bisendereye bari bise 'Urwejejimana' kikaba cyari icyo kwishimira imyaka 25 iri itorero rimaze ritangiye.

4. Â Ã‚ Ã‚  Itangwa ry'ibihembo bya Oscar


Ibirori bizatangirwamo ibihembo bya Oscar biba bihanzwe amaso n'Isi yose bizabera kuri Dolby Theatre i Hollywood, Los Angeles, muri California, kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024. Icyo gihe, ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro ya 96.

5. Â Ã‚ Ã‚  Igitaramo 'Baba Xperience' cya Platini P


Umuhanzi Neyemeye Platini wamamaye mu itsinda rya Dream Boys mu myaka yatambutse ariko akaza gukora umuziki ku giti cye nka 'Platini P' cyangwa se Baba nk'uko akunda kubivuga, ageze kure imyiteguro yo gukora igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki nyarwanda.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Werurwe 2024 kikazabera muri Camp Kigali.

6. Â Ã‚ Ã‚  Gakondo Meets Blues And Soul


Umuririmbyi ukomeye ku Isi Vasti Jackson uheruka mu Rwanda mu myaka itatu ishize, agiye kugaruka gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe 'Gakondo Meets Blues And Soul.'

Jackson ukomoka muri Cameroon azataramira mu Rwanda kuri Kigali Marriott Hotel, ku ya 30 Werurwe 2024. Iki gitekerezo, cyazanwe na Africa in Colors bafatanije na Vast Eye Creative, G.C Cameron na Kigali Marriott Hotel.

7. Â Ã‚ Ã‚  Ijoro rya Kigali fest


Abahanzi Nyarwanda, Bushali na Ariel Wayz, Umuvangamuziki Dj Ira, abanyarwenya Babu Joe, Joshua Comedian, Mariya Yohana n'abandi bagiye guhurira mu Iserukiramuco ryiswe 'Ijoro rya Kigali Fest' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ni iserukiramuco ryateguwe na Ole Entertainment, clkompanyi itegura ibitaramo ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n'imyidagaduro mu rwego rwo guteza ubuhanzi imbere, rikaba rizajya riba kabiri mu mwaka, rigamije kwerekana uburyo abanyarwanda bo hambere bahuraga bakaganira, bagatarama ndetse bakanasangira.

Dj Ira ni we uzaba uvanga imiziki, mu gihe Babu Joe usanzwe ari umunyarwenya ari we uzayobora iki gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2024, kuri Kaso, Kicukiro.

8. Igitaramo Tonzi azamurikiramo Album yise 'Respect'


Kuri ubu Tonzi ageze kure imyiteguro y'igitaramo cyo kumurika iyi album ye nshya yise 'Respect' iriho indirimbo 15, azamurika ku wa 31 Werurwe 2024. "Respct" ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni "Humura" yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w'ubwamamare.

Tariki ya 1 Mutaram 2024 ni bwo Tonzi yashyize hanze iyi Album ye nshya, aca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wabimburiye abandi gushyira hanze Album mu 2024. Yayise "Respect" bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangiye icyubahiro.

9. Â Ã‚ Ã‚  Ewangelia Easter Celebration Concert


Ku nshuro ya mbere mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, hagiye kubera igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizafasha Abakristo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika. Ni igitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizaba tariki 31 Werurwe 2024.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), kizaririmbamo amatsinda akomeye mu Rwanda arimo James & Daniella, ndetse n'abanyamuziki ku giti cyabo bakora umuziki w'indirimbo zubakiye ku guhimbaza Imana.

10. Redemption Live Concert


Sinzabyibagirwa Jado uzwi nka Jado Sinza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kumurika Album nshya mu gitaramo gikomeye yise "Redemption Live Concert." Yaherukaga gukora igitaramo kuwa 15/11/2017 ubwo yamurikaga Album ya mbere yise "Nabaho."

Kuri ubu Jado Sinza ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise "Redemption Live Concert" kizaba tariki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo umuramyi ukunzwe muri Tanzania ariwe Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki. Zorano akunzwe mu ndirimbo nka "Majeshi Ya Malaika", "Anarejesha" na "Sina Cha Kukurudisha".

 Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140506/miss-world-irakomanga-ibitaramo-10-byitezweho-uburyohe-bwimyidagaduro-muri-werurwe-140506.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)