Mu bakinnyi b'abanyamahanga APR FC ifite ikwiye gusigarana bangahe? (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa mbere APR FC ivuye kuri gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa isubiye ku banyamahanga, ntabwo byagenze neza nk'uko babyifuzaga.

Ni ikipe yari imaze imyaka irenga 10 ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, yaje guhindura politiki nyuma yo kubona ko ku ruhando mpuzamahanga batitwara neza.

Uyu mwaka w'imikino wa 2023-24 mbere yo gutangira yaguze abakinnyi b'abanyamahanga ngo irebe ko yakwitwara neza mu mikino Nyafurika, gusa ntibyakunze kuko bahise basezererwa ndetse no mu gikombe cy'Amahoro yavuyemo ubu isigaye kuri Shampiyona gusa inafite amahirwe yo kukegukana.

Uyu mwaka ntabwo aba bakinnyi baguzwe batanze umusaruro bari bitezweho, yego ntiwari witeze ko bahita bajya mu matsinda ariko na none ntawari witeze ko byibuze batanagera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.

APR FC ku ikubitiro yari yaguze abakinnyi 8 b'abanyamahanga, abanya-Cameroun, Salomon Banga Bindjeme na Apam Assongue Bemol, Abarundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou na Ndukumana Danny, rutahizamu w'Umunya-Nigeria, Victor Mboama, Umugande Taddeo Lwanga, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ndetse n'umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville, Pavelh Ndzila.

Igice kibanza cya shampiyona kirangiye APR FC yatandukanye na myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Banga Bindjeme wagiye kubera kubura umwanya wo gukina, abisikana na Sanda Soulei na we ukomoka muri Cameroun winjiye muri APR FC.

Amakuru avuga ko abakinnyi benshi APR FC yasinyishije yabasinyishije imyaka 2.

Urebye izina ku izina, ntabwo APR FC yasinyishije abakinnyi babi bigendanye n'izina bafite, gusa umusaruro wa bo ntabwo wanyuze benshi mu bakunzi b'iyi kipe.

Bivugwa ko nyuma y'uko umwaka w'imikino urangiye hazabaho kugira abakinnyi baganira na bo bakaba babasesa amasezerano kuko bagomba kwinjizamo bandi kandi bari ku rwego ruruta urwo bafite.

Iyo ugiye kureba umusaruro abakinnyi bafite muri APR FC, abakinnyi babiri umunyezamu Pavelh Ndzila ndetse rutahizamu Victor Mbaoma uri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi ni bo ba mbere bafite amahirwe yo kuba kuguma muri iyi kipe kuko umusaruro wa bo ubavugira.

Undi ni umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub uretse kuba arimo yitwara neza ariko na none ni umukinnyi mukuru wafasha no kuyobora bagenzi be. Aba bakiyongera k'umugande Taddeo Lwanga nubwo umusaruro we utari mwiza cyane ariko na none kugeza ubu ku mwanya we nta wundi APR FC ihafiteho, ku buryo igishoboka ari ukuzana undi bagahanganira umwanya.

Ku isonga abakinnyi APR FC yakabaye iheraho irekura bayoboye n'Umurundi Ndikumana Danny waje azakina nk'umunyarwanda ariko abura ibyangombwa abura n'umwanya.

Sanda Soulei na we utarahawe umwanya uhagije wo gukina, birashoboka ko uyu mwaka urangiye ikipe yamurekura kuko atari ku rwego rwa APR FC.

Apam Assongue Bemol ukomoka muri Cameroun, ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe muri APR FC gutanga umusaruro, gusa ntabwo yigeze atanga umusaruro yari yitezweho ku buryo kumurekura na we bishoboka.

Nshimirimana Ismaïl Pitchou na we amakuru avuga ko atishimye muri APR FC yifuza kuba yayivamo, ni mu gihe kandi na we umusaruro yari yitezweho ntabwo ari wo yatanze, ntabwo Pitchou wo muri Kiyovu ari we wo muri APR FC.

Amakuru avuga ko Pitchou atishimye
Rutahizamu Victor Mbaoma ntabwo umusaruro we ushidikanywaho
Pavelh Ndzila yagaragaje urwego rwiza muri APR FC
Kugeza ubu muri APR FC nta musimbura wa Taddeo Lwanga urimo
Ndikumana Danny yaje azakina nk'umunyarwanda ariko abura ibyangombwa
Sanda Soulei afite amahirwe menshi yo gusohoka muri APR FC
Shiboub ni umwe mu bakinnyi barimo gufasha APR FC
Apam ntabwo aremeza abakunzi ba APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-bakinnyi-b-abanyamahanga-apr-fc-ifite-ikwiye-gusigarana-bangahe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)