Mbere y'uko hatangwa ibihembo bya 'Oscars 2024', habanje kuba igikorwa cy'abasitari batandukanye bitabiriye ibi birori ngaruka mwaka, aho banyuraga ku itapi itukura bifotoza banerekana imyambaro baserutsemo.
Kuva ku bakinnyi ba filime batwaye ibihembo, abanyamuziki n'abanyamideli batambutse ku itapi itukura, buri wese yabaga afite umwihariko ku myambarire. Hari kandi udushya twaranze iki gikorwa harimo nko kuba umukinnyi wa filime Liza Koshy waguye hasi.
Liza Koshy uzwi nko muri filime nka 'Players', Work It' n'izindi, yaguye hasi imbere ya camera ibihumbi zamufotoraga binatambuka kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC. Icyakoze yahise yitera akanyabugabo arahaguruka akomeza kwifotoza.
Abarimo Lupita Nyong'o, Ariana Grande, Da'Vine Joy, Zendaya, Emma Stone bari mubashyizwe mu bambaye neza, mu gihe umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Vannessa Hudgens yatunguranye akerekana ko atwite ku itapi itukuru.
Mu mafoto akurikira irebere imyambarire idasanzwe ibyamamare byaserutsemo:
Umukinnyi wa filime Liza Koshy yaguye hasi ku itapi itukura
Umuhanzikazi Ariana Grande
Umukinnyi wa filime Emma Stone
Umukinnyi wa filime Danielle Brooks
Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Zendaya
Umukinnyi wa filime Lupita Nyong'o
Umuhanzi John Legend n'umugore we Chrissy Teigen
Umukinnyi wa filime Carey Mulligan
Umukinnyi wa filime unazandika Issa Rae
Umukinnyi wa filime Sandra Huller
Umukinnyi wa filime Cillian Murphy
Umukinnyi wa filime Laverne Cox
Umukinnyi wa filime Rita Moreno
Umukinnyi wa filime Colman Domingo
Umukinnyi wa filime Ryan Gosling
Umukinnyi wa filime Da'Vine JoyÂ
Umukinnyi wa filime Jennifer Lawrence
Umukinnyi wa filime Riz Ahmed
Umuhanzikazi Billie Eillish
Umukinnyi wa filime Vanessa Hudgens yerekanye ko yenda kwibaruka imfura
Umuhanzikazi Becky G
Icyamamare muri 'Catch' na sinema, The Rock
Umukinnyi wa filime Xochitl Gomez
Umukinnyi wa filime Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda
Umukinnyi wa filime Regina King
Umukinnyi wa filime Cynthia Erivo