Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa shampiyona y'u Rwanda mu mukino wa Basketball wabaye kuri uyu wa Gatatu, ukabera muri Lycée de Kigali, warangiye ikipe ya Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 73-59.

Ni umukino kandi wakurikiwe n'umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall wageze mu Rwanda uhereye kuri uyu wa Kabiri.

Amadou Gallo ari kumwe n'Umuyobozi wa NBA Africa, Claire Kamanzi bakiriwe na Madamu Jeanette Kagame ndetse kuri uyu wa Gatatu, bahuye na Nyakubahwa Perezida  Paul Kagame.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, ikipe ya Patriots Basketball Club niyo yatangiye neza kuko agace ka mbere karangiye ari amanota 19 ya Patriots ku 9 ya APR BBC.

Agace ka kabiri k'uyu mukino kandi karangiye ikipe ya APR BBC yakitwayemo neza kuko yakoze amanota 20 ku manota 9 ya Patriots BBC, ibi byatumye bajya kuruhuka APR BBC iyoboye n'amanota 29 kuri 28.

Mu gace ka gatatu k'uyu mukino ikipe ya Patriots BBC yaciye amarenga ko ishobora gutwara amanota yose y'uyu munsi kuko yakoze amanota 26-18.

Agace ka nyuma karangiye ikipe ya Patriots BBC nabwo yongeye kukayobora n'amanota 19 kuri 12 ya APR BBC, bityo birangira umukino usojwe ku manota 73-59.

Gutsinda uyu mukino kwa Patriots Basketball Club byayihaye uberanganzira bwo kuyobora urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo kuko kugeza ubu ntabwo iratsindwa umukino n'umwe.

The post Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-witabiriwe-na-amadou-gallo-fall-uyobora-bal-ikipe-ya-patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-amanota-73-59/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-witabiriwe-na-amadou-gallo-fall-uyobora-bal-ikipe-ya-patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-amanota-73-59

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)