Mu Rwanda abantu bashyingirwa bamara igihe gito bakaka gatanya ngo bagabane imitungo, bashobora kutazongera kugabana imitungo ngo baringanize - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta y'u Rwanda yatangiye kwiga ku mushinga w'itegeko riha umucamanza uburenganzira bwo kutagabanya imitungo abaka gatanya ngo baringanize.

Umushinga w'iri tegeko uvuga ko abantu bashakanye bakaba bataramara imyaka 5 babana, bashobora guhitamo uburyo bwo kugabana, ku buryo umwe adashaka kugabana imitungo ngo aringanize na mugenzi we , bizajya byemerwa. Ndetse iri tegeko riha uburenganzira abashakanye mu guhitamo uburyo bo ubwabo bagabana imutungo.

Iri tegeko ryatangiye kwigwaho nyuma yuko hagaragaye ingo nyinshi zibana nyuma yigihe gito cyane zikaka gatanya kandi kenshi bikagaragara ko hakurikiwe imitungo kubera impaka zivuka mu igabana.



Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-abantu-bashyingirwa-bamara-igihe-gito-bakaka-gatanya-ngo-bagabane-imitungo-bashobora-kutazongera-kugabana-imitungo-ngo-baringanize/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)