Mugiraneza Jean baptiste 'Migi' yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye itsinze APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugiraneza Jean baptiste 'Migi' yatangaje ko yashatse kwiba igikombe cyatwawe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa Super Cup wabaye tariki 12 Kanama 2023, ubwo Murera yanyagiraga APR FC ibitego 3-0.

Uwo mukino, igikombe cyatwawe na Rayon cyazanwe na Migi, wari witeze ko cyiratwarwa na APR FC yari yemeye kucyimutura nyuma yo gusezera ruhago.

Mu kiganiro na Flash Fm, Migi yagize ati: 'Navuga ko byarangiye nabi, aho nari nicaye igitego cya Mbere cyagiyemo mbona y'uko bishoboka ko APR ishobora kwishyura, icya Kabiri cyijyamo n'icya Gatatu cyijyamo, Leonida(s) sinkubeshye aho nari nicaye, ni uko wenda haba hari umutekano mu mutima naravuze ngo mfite ubushobozi nagiterura nkiruka […] nagifata nkabaca mu myanya y'irihumye nkacyirukankana.'



Source : https://yegob.rw/mugiraneza-jean-baptiste-migi-yashatse-kwiba-igikombe-rayon-sports-yatwaye-itsinze-apr-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)