Muhire Kevin yavuze ku byo gutandukana na Rayon Sports amasezerano atarangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko atazi aho inkuru zaturutse zivuga ko ashobora gutandukana na Rayon Sports mbere y'uko uyu mwaka w'imikino urangira.

Mu minsi ishize ni bwo haje amakuru ko kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ashobora gutandukana n'iyi kipe, ni nyuma y'uko byavugwaga ko yabonye ikipe imwifuza hanze y'u Rwanda.

Uyu mukinnyi ubu uri mu ikipe y'igihugu, yavuze ko na we atazi aho ayo makuru yaturutse kubera ko agifite amasezerano ya Rayon Sports, gusa ngo shampiyona nirangira ni bwo byose bizamenyekana.

Ati "Nanjye sinzi aho byaturutse, narindi mu mwiherero mbona abantu benshi barampamagara bambaza ibyo kugenda, ntabyo nari nzi ariko tuzabimenya nyuma ya shampiyona, gusa nk'uko baba bavuga ibintu byinshi bitandukanye, ukuri kumenyekana iyo shampiyona irangiye."

Gusa nubwo avuga ibi, amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko Muhire Kevin yabonye ikipe yo muri Ethiopia imwifuza inatanga amafaranga menshi ariko yanga gutererana Rayon Sports kuko yari imaze gutakaza abakinnyi benshi.

Rayon Sports yatakaje abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Musa Esenu, Joackiam Ojera na Luvumbu waje kugenda nyuma, abo bose bakaba bari abakinnyi babanza mu kibuga.

Muhire Kevin yavuze ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-rayon-sports-amasezerano-atarangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)