Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi U23 yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe yo mu Cyiciro cya mbere i Burayi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi U23, Dylan Georges Maes yasinyiye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya FS Jelgava yo muri Lativia mu majyepfo y'Uburayi.

Maes wavukiye mu Bubiligi, afite nyina w'Umunyarwanda, se w'Umubiligi, akaba yaraserukiye u Rwanda mu rwego rw'abaterengeje imyaka 20 na 23. Akaba yari asoje amasezerano muri Sloveniya mu ikipe ya NK Tolmin.

Yakiniye amakipe nka SK Beveren mu Bubiligi, Sintrense na Amadora yo muri Porutugali, Alki Oroklini muri Kupuro, na NK Tolmin muri Siloveniya.

Dylan Georges Maes avuka ku mubyeyi w'munyarwandakazi n'umu-Biligi akaba yarahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi U23



Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-u23-yamaze-gushyira-umukono-ku-masezerano-mu-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-i-burayi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)