'Nshengurwa n'icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga' -Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru Le Monde, RFI na Wallstreet Journal, tariki 29 Werurwe 2024, Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yatangaje ko ababazwa n'uburyo Umuryango Mpuzamahanga ukomeje guha icyubahiro gikomeye Perezida Paul Kagame, ngo ukaba udaha agaciro ibirego bye bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Aya magambo yo gucika intege aragaragaza ko Tshisekedi, nawe ubwe amaze kubona ko kurega u Rwanda ibinyoma ari ugucurangira abahetsi, akaba rero akwiye guhindira umuvuno kuko uyu wo wanze gufata.

Abasomye ibisubizo Tshisekedi yahaye ibyo bitangazamakuru batangajwe n'ubuswa burimo. Urugero ni nk'aho avuga ko ashyigikiye 'Wazalendo', ariko akaniyemerera ko ibyo uwo mutwe ukora ari amahano, ngo bikaba binyuranye n'ibyo wari witezweho byo 'kurengera igihugu'.

Perezida Tshisekedi yemeye ku mugaragaro ko nta hame na rimwe rya kimuntu 'Wazalendo' bubaha, cyane ko ngo ari ibyihebe bitagira uwo byumvira, nawe ubwe arimo.

Nk'izindi ngoma zose zijya guhirima, ubutegetsi bwa Kinshasa nabwo ntibuzi gutandukanya umwanzi n'umukunzi.

Muri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma bamwe mu bari mu butegetsi bwe, cyane cyane mu gisirikari, ashimangira ko 'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari bo bagambanyi bonyine, ko hari n'ibyitso byo mu moko avuga izindi ndimi'.

Abasesengura ibyo muri Kongo basanga ibi byo kwishisha umuhisi n'umugenzi, ukubwije ukuri wese ukamufata nk'umwanzi, bishobora guca intege na bake bari bagifite agatima ko kurwanirira Tshisekedi.

Gusubizaho igihano cy'urupfu bifatwa nko gutera ubwoba cyangwa gushaka kwikiza abo Tshisekedi adashaka, nabyo bikazamubyarira abandi banzi cyane cyane mu nzego nkuru z'igisirikari.

Kuri iki cyumweu, ubwo yari ayoboye igitambo cya misa ya Pasika, Karidinali Fridolin Ambongo akaba na Arisheveke wa Kinshasa, yavuze ko ibi bikorwa bya Leta ya Kongo byo guhutaza abagaragaza ibitagenda, bizatuma hari benshi biyunga n'umutwe wa M23. Karidinari Ambongo ati:' Hari benshi bazahitamo kwigira mu barwanya ubu butegetsi, kuko muri iki gihe Kongo twayigereranya n'umurwayi urembye bikabije, mbese uri muri koma'.

Twibutse ko uretse Corneille Nangaa wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi, hari n'ibindi bikomerezwa bidasiba kwifatanya na M23. Abaheruka banababaje cyane abambari ba Tshisekedi, ni abahoze mu buyobozi bw'ishyaka RRPD rya Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa Kongo.

Abasirikari bakomeye mu mapeti bamaze kujya muri M23 bo ntibabarika, bose bakaba bashinja ubutegetsi irondabwoko n'irondakarere, ruswa n'ubusahuzi, imiyoborere idahwitse, n'ibindi bibi cyane ngo biganisha Kongo aharindimuka.

Aho guterwa ishyari rero n'uburyo amahanga yubaha Kagame,Tshisekedi aramutse atekereza, yagombye kwibaza impamvu we akomeje kuba ruvumwa, yewe n'imbere mu gihugu cye, maze agahindura ingendo.

Naho gushengurwa n'uko Perezida Kagame ahabwa icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga, Tshisekedi ashatse yaba yiyegereza umugozi wo kwimanika, kuko ibikorwa bya Kagame bizakomeza kumwubahisha, ndetse no kurusha uko bimeze ubu.

The post 'Nshengurwa n'icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga' -Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nshengurwa-nicyubahiro-kagame-ahabwa-mu-ruhando-mpuzamahanga-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nshengurwa-nicyubahiro-kagame-ahabwa-mu-ruhando-mpuzamahanga-tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)