Naba nkoze ibara - Platini P ku byo kuzatambukana n'umugore we bafatanye agatoki ku kandi kuri 'red capet' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nemeye Platini yavuze ko kuva yitwa we ataratambukana n'umukobwa ku itapi itukura (tapis rouge), abikoze ubu yaba akoze agashya.

Ni kiganiro yashyize ku muyoboro we wa YouTube cyagarukaga kuri "Baba Xperience", aho yarimo aganira na Phhil Peter.

Yabajijwe niba iki gitaramo cye kizitabirwa n'umugore we, avuga ko ataratambukana n'umukobwa ku itapi itukura rero akaba yumva atabikora ubu.

Ati "uziko nta mukobwa turanyurana ku itapi itukura, sha naba nkoza ibara ndamutse mbikoze ubu."

Gusa yakomeje avuga ko batarigera baganira niba yazaza muri iki gitaramo cye kizaba mu mpera z'uku kwezi.

Uyu muhanzi akaba yasabwe gushyira umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye n'umugore we, yavuze ko n'amategeko atabisobanura.

Ati "Sha nakubwira ko ibyo bintu amategeko atabisobanura kugeza ubu, ni umugore wanjye."

Iki gitaramo kikaba kizaba tariki ya 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw mu myanya y'icyubahiro na 200 000 Frw ku meza y'abantu umunani.

Azahuriramo n'abahanzi batandukanye barimo Riderman, Nel Ngabo, Big Fizzo w'i Burundi n'abandi batandukanye.

Platini yavuze bigoye kuzatambukana n'umugore we kuri 'tapis rouge'



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/naba-nkoze-ibara-platini-p-ku-byo-kuzatambukana-n-umugore-we-agatoki-ku-kandi-kuri-red-capet

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)