Nakubwira ko amategeko atabisobanura-Igisubiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Platini P ari mu bahanzi bamaze imyaka itari mike ijya kugera mu binyacumi 2.


Ndetse kuri ubu bamwe bamwita Baba bivuze kongera gutangira nyuma y'ibikomeye binasobanuye inararibonye mu muziki.


Uyu muhanzi akaba agiye kumara imyaka 4 akora wenyine nyuma y'imyaka 10 yari amaze muri Dream Boyz.

Kuri ubu akaba yitegura gukora igitaramo kizaririmbamo abahanzi batandukanye amatike arimo ay'ibihumbi 5Frw, 10Frw na Table y'ibihumbi 200Frw.

Ubwo yaganiraga na DJ Phil Peter mu kiganiro cya mbere Baba Xperience.

Uyu munyamakuru yamubajije ku cyo yakora atandukanye n'umugore niba yashaka undi,asubiza agira ati'Ako kanya birashoboka cyane.'

Abajijwe ku mugore we niba azitabira igitaramo cye yagize ati'Uziko nta mukobwa turacana ku itapi y'umutuku, naba nkoze ibara mbikoze ubu.'


Niba baratandukanye uyu mugabo yirinze kugira icyo abivugaho, agaragaza ko ubwo ari ubuzima bwite ati'Umugore aba ari uw'umuntu ntabwo ari uw'itsinda.'

Gusa bagana kumusozo w'ikiganiro nubwo yabanje ikintu cy'amategeko yavuze ko ari umugore we ati' Nakubwira ko kugeza ubu amategeko atabisobonura, oya ni umugore wanjye.'

Yagaragaje kandi ko bigoye iby'urukundo ati'Mu bintu by'urukundo ntakintu nabonyemo gisekeje.'

Platini P yakomoje ku kuba urukundo atari ikintu cyo kwisukirwa, agaragaza ko akiri kumwe n'umugore nubwo yabanje kwisunga ijambo ry'amategekoPlatini P yagaragaje ko byaba ari agashya kuba yaserukana n'umugore we ku itapi y'umutuku 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140461/nakubwira-ko-amategeko-atabisobanura-igisubizo-cya-platini-p-ku-gutandukana-numugore-we-140461.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)