Narebye umugore wanjye mu maso ndamubwira nti 'ndapfuye' – Kimenyi Yves yakomoje ku buribwe bukabije yanyuzemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa AS Kigali n'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yavuze ko imvune yagize y'ukuguru yamunyujije mu biribwe bukomeye aho yageze akumva urupfu ruri hafi.

Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye y'ukuguru ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AS Kigali yari yahuyemo na Musanze FC i Musanze bakaza no kuhatsindirwa 1-0.

Uyu munyezamu wari wabanje mu izamu rya AS Kigali, yaje kugira imvune nyuma y'uko uwari rutahizamu wa Musanze FC icyo gihe ubu akaba akinira Police FC, Peter Agblevor yaje ashaka gukina umupira agakubita agakuru ke k'iburyo maze igufwa rye ry'umurundi (tibia) rihita ricika ndetse n'iry'inyuma (perone) naryo rirangirika.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse kuri iyi mvune yagize, Kimenyi Yves yavuze ko akirama kugira iriya mvune yumvise agiye gupfa neza.

Ati 'hariya nta bitekerezo uba ufite. Ariko kubera ko uba uri mu buribwe bwinshi, uba wumva nk'aho wari hafi n'urupfu, kubera ko uba ubarara cyane, ibintu byose baba babigukorera, uba wumva nta buzima.'

Yahise yihutanwa ku Bitaro by'Akarere ka Musanze aho yahawe ubutabazi bw'ibanze, bagarura ukuguru ngo guhindukire neza, ibintu avuga ko atigeze yumva kuko bari bamuteye ikinya cy'umubiri wose.

Ati 'nagize ikibazo cy'amagufwa abiri, tibia na perone, urumva ukuguru kwasaga n'aho kwarebye inyuma, i Musanze bampaye ubutabazi bw'ibanze barakugarura, umuganga wa AS Kigali Jado byose ni we wabikoze ariko byose ntabwo mbizi nabyutse nsanga byakozwe, nari ndi mu kinya, bahise banyohereza ku bitaro by'Inkuru Nziza i Gikondo.'

'Musanze bari banteye ikinya cy'umubiri wose, urumva uburibwe uba ufite buba buteye ubwoba bataguteye icy'umubiri wose byagorana.'

Ubwo yari ageze ku Bitaro by'Inkuru Nziza i Gikondo, bukeye ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2023 ni bwo yabazwe iyi mvune, akaba yaramaze amasha 2 n'igice cyangwa 3 mu cyumba abagwa. Gusa ibi byose ntabyo azi, ati 'ibyo byose ntabyo nzi narabibwiwe.'

Gusa kubagwa byo ntabwo yatewe ikinya cy'umubiri wose ahubwo bateye igice cyo hasi gusa. Ati 'bwo bari bagiteye ku gice cyo hasi, ntabwo numvaga ibyo bakora cyangwa mbireba ariko twaravuganaga.'

Yagize ubwoba cyane mbere yo kujya aho yabagiwe bituma agira ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso ariko umuganga Bosco yamubaze amusaba gutuza, akumva ko ari ibisanzwe atari bubabare kandi amwibutsa ko atamubaga umuvuduko wazamutse.

Nyuma kubagwa ndetse iri gufwa ryacitse bakarishyiriramo inyunganira ngingo, akangutse yahise agira icyizere cyo gukira kuko yarebaga abantu hafi ye cyane cyane umurango we.

Ati 'Nakangutse ntaramera neza, nakangutse mbona umuryango wanjye, inshuti zanjye, nta buribwe nari mfite kuko ikinya cyari cyakoze akazi kacyo. Icyabaye nabonye umuryango numva meze neza kuko muganga yari yambwiye ko mu minsi ya vuba ndi bube nakize, ntabwo nigeze ntekereza ku bindi kuko nabonaga umuryango.'

Umugore we, Muyango Claudine ni umwe mu bantu bamukomeje cyane kuko ubwo yazaga i Kigali, Gikondo aho yavuriwe yahamusanze mu gihe we yari yihebye avuga ko agiye gupfa, umugore we yaramukomeje amubwira ko ntacyo azaba.

Ati 'Tugeze i Gikondo bafunguye Ambulance ishusho nibuka ni iya mama n'umugore wanjye. Yahise aza hafi ikintu cya mbere namubwiye naramubwiye ngo ndapfuye, ariko we yari akomeye cyane, yahise ambwira ngo humura nta kintu wabaye urakira. Kuva i Musanze ntabwo narize cyane ariko ntangiye kubona abantu banjye ni bwo natangiye kurira. Yaramfashije ambwira ko nababaye ariko atari cyane nzakira, urumva yakoze akazi gakomeye.'

Hari igihe yatekereje kuba yareka umupira kubera iyi mvune. 'Ibyo gutekereza kureka umupira byabayeho, ariko ntibyabaye igihe kirekire kuko ibyo ubigira igihe abantu baguhaye umwanya wo kuba wenyine ariko njye nta wo nabonye kuko Mama Miguel ntiyaryamaga, iyo yabaga yaryamye mu rugo habaga hari abashuti, abakinnyi dukinana muri AS Kigali, nta mwanya wo kwitekerezaho nabonaga.'

Kuba hari abakinyi mu Rwanda bagize imvune nk'iyo yagize barimo Sugira Ernest, Usengimana Faustin byamuhaye icyizere ko na we azakira neza akagaruka mu kibuga.

Uyu munyezamu yashimiye bikomeye abamubaye hafi mu burwayi bwe barimo umuryango we, inshuti, abakinnyi ndetse by'umwihariko ubuyobozi bwa AS Kigali burangajwe imbere na perezida w'icyubahiro w'iyi kipe, Shema Fabrice kuko bakoze buri kimwe cyose kugira ngo avurwe akire.

Kimenyi watangiye gukoresha akaguru ke imyitozo, abaganga bamubwiye mu mpera z'uku kwezi cyangwa mu ntangiriro za Mata 2024 azaba yatangiye kwiruka byoroheje.

Kimenyi Yves yavuze uburibwe yanyuzemo kubera imvune yagize
Ni uku imvune yagize yari imeze, aha bari bamaze gushyiramo inyunganira ngingo
Umugore we Muyango Claudine ni umwe mu bantu bamukomeje cyane mu bihe yari arimo bituma yumva ko atari we nyine



Source : http://isimbi.rw/siporo/Narebye-umugore-wanjye-mu-maso-ndamubwira-nti-ndapfuye-Kimenyi-Yves-yakomoje-ku-buribwe-bukabije-yanyuzemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)