Ni ibintu byabereye inyuma y'amarido atari ak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Chrostopher yabitangarije mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024,aho yahishuye ko hari itafari yashyize ku muziki wa Kevin Kade uri mu bakunzwe muri iki gihe, anahishura ko bashobora gukorana indirimbo mu gihe kizaza.

Yagize ati: 'Ni ibintu byabereye inyuma y'amarido ubundi numva atarakwiye no kuvuga, gusa biranshimisha iyo mbonye urwego agezeho ibyo byabaye ubwo yarakiga ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo.'

Christopher uvuga ko atewe ishema na Kevin Kade afata nka murumuna we, yatangaje ko nubwo nta ndirimbo barakorana bashobora gutungurana bakaba bayishyira hanze mu bihe biri imbere.

Ati: 'Kevin Kade ni nk'umuryango wanjye hari ibikorwa amfashamo kimwe na murumuna wanjye, birashoboka. Icyo navuga ni uko nishimira urwego agezeho icyo namwifuzagaho yakigezeho.'

Christopher yakunzwe cyane mu ndirimbo zakanyujijeho nka 'Ndabyemeye,' 'Ijuru Rito,' 'Hashtag,' 'Habona,' 'Breath,' 'Nibido,' 'Pasadena' n'izindi, naho Kevin Kade umaze imyaka itanu mu muziki akundwa mu ndirimbo zirimo 'Mu Nda,' 'Jugumila,' 'Pyramid,' 'Amayoga' n'izindi.


Christopher yahishuye ko bishoboka ko yakorana indirimbo na Kevin Kade yafashije kwinjira mu muziki


Kevin Kade ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda Â 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140369/ni-ibintu-byabereye-inyuma-yamarido-atari-akwiriye-no-kuvuga-christopher-asubiza-kevin-kad-140369.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)