Ni ivangura! Mushikiwabo yashyigikiye Aya Nak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi umuhanzikazi Aya Daniako wamamaye ku izina rya Aya Nakamura ukomoka muri Mali ariko akaba abarizwa mu Bufaransa ari naho akorera ibikorwa bye by'umuziki, yibasirwa na benshi nyuma y'uko  bitangajwe ko ariwe uzaririmba mu itangizwa  imikino ya 'Paris Olympics 2024' izaba muri Nyakanga.

Igitekerezo bivugwa ko cyatanzwe na Perezida Emmanuel Macron, ko uyu muhanzikazi w'imyaka 28 ari we waririmba muri ibi birori. Gusa ibi ntibyakiriwe neza n'Abafaransa benshi banenze ko Aya Nakamura adakwiye guhagararira iki gihugu kuko ataricyo akomokamo ndetse ko n'igifaransa avuga ari kibi kuko akivangamo n'ururimi kavukire rw'iwabo muri Mali.

Kuva Perezida Macron yavuga ko Aya Nakamura ariwe waririmba mu gutangiza imikino ya 'Paris Olympics' byahise biteza impaka

Izi mpaka zafashe indi ntera ubwo itsinda rito ry'abatsimbarara ku bya cyera ryitwa Les Natifs (ba kavukire) ryatangaje ifoto yaryo kuri internet iriho inyandiko ivuga ngo: 'Ntibishoboka Aya. Iyi ni Paris, ntabwo ari isoko ry'i Bamako (Aho yavukiye muri Mali)'.

Kuri ubu Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga Igifaransa akaba yaranahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda, yagize icyo avuga kuri Aya Nakamura wateje sakwe sakwe mu Bufaransa.

Mushikiwabo Louise yavuze ko yatunguwe no kubona ibyo Aya Nakamura ari gukorerwa

Mu kiganiro Mushikiwabo yatumiwemo kuri televiziyo mpuzamahanga ya 'TV5 Monde', yabajijwe icyo atekereza ku biri gukorerwa Aya Nakamura. Yasubije ati :''Byarantunguye cyane kubona umuhanzikazi ufite inkomoko muri Afurika, ufite impano kandi uri mu bagezweho akorerwa biriya''.

Mushikiwabo yakomeje ati ''Nkibona biriya natekereje ko cyaba ari igikorwa cya politiki gifite aho gihuriye n'ibiri kuba mu Burayi no mu Bufaransa. Sinumva uburyo umuhanzikazi nk'uriya atakirwa neza nk'uko ari ngo aririmbe mu mikino ya Olempike. Ariya magambo bamubwiye ngo i Paris si isoko rya Bamako ni irondaruhu.''

Yavuze ko ibyo uyu muhanzikazi ari gukorerwa ari irondaruhu

Mushikiwabo wagaragaje ko ibyo Aya Nakamura ari gukorerwa ari ivangura rishingiye ku irondaruhu, yavuze ko bibabaje kuba umuhanzikazi w'impano nka Nakamura abwirwa ko ataririmba muri iriya mikino ahubwo akaba afatwa nk'ukwiye kuririmba mu isoko muri Afurika. Yanagaragaje kandi ko abantu badakwiye gutegeka umuhanzi ururimi cyangwa injyana akora ahubwo ko bakwiye kwakira neza impano ye.

 Mushikiwabo avuze ibi yerekana ko ashyigikiye Aya Nakamura uri mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu bihugu bivuga Igifaransa, nyuma yaho Nakamura nawe yanditse kuri Twitter/X abasubiza abamwibasiye ati: 'Mushobora kuba mugira ivanguraruhu ariko ntimuri ibipfamatwi. Icyo nicyo kibababaza. Ndi nimero ya mbere mu mpaka ubu, ariko se hari icyo mbagomba? Nta na kimwe.'

Mu butumwa Aya aherutse gutanga, nawe yavuze ko abakomeje kumurwanya ari abagendera ku ivanguraruhu

Aya Nakamura ukomeje guteza impaka mu Bufaransa, yagiye akundwa mu ndirimbo nka 'Love d'un voyou', 'Djadja', 'Copines', 'La Dote', 'Doudou' n'izindi nyinshi. Yatangiye kumenyekana cyane kuva mu 2017  ubwo yasohoraga album ya mbere yise 'Journal Intime''.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140990/ni-ivangura-mushikiwabo-yashyigikiye-aya-nakamura-wateje-impaka-mu-bufaransa-140990.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)