Ni kenshi natswe ruswa ngo mpamagarwe mu Mavubi, ababinkoreye nibavamo nzawugarukamo – Mirafa Nizeyimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nizeyimana Mirafa wamaze kwerura ko yasezeye umupira w'amaguru, yavuze ko hari byinshi yahuye na byo birimo kwakwa amafaranga ngo ahamagarwe mu ikipe y'igihugu.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI nyuma y'uko amaze kwemeza ko yasezeye umupira w'amaguru burundu, ni nyuma y'umwaka urenga asa n'ubundi w'uwabihagaritse.

Yavuze ko azashaka umwanya uhagije atari aka kanya abe yavuga kuri ruswa n'amarozi bivugwa mu mupira w'amaguru, ngo yifuje gusoza neza.

Ati 'Ku kijyanye na ruswa n'uburozi numva ari nk'inkuru ndende nazashaka umwanya, nifuje ko nasoza neza ntashyize umuntu n'umwe mu majwi, numvaga nshaka gusoza neza wenda ibindi byazaza nyuma, icya mbere numvaga ko namenyesha abakunzi banjye ko nasezeye ntabwo nashakaga kujya muri buri kimwe cyambayeho.'

Yakomeme ariko avuga ko ubusanzwe amarozi atatuma areka umupira ariko na none ngo ni ibibikurikira aho umuntu yakugirira nabi.

Ati 'Ku kijyanye na ruswa ho ni ikintu numva ntashobora kwirekura nonaha ngo mvuge ngo ni runaka ariko byarabaye nabo aho bari barabizi bazigaye. Ikintu cyambabaje bigatuma mbireka ku bijyanye n'ibyo by'amarozi, mu by'ukuri amarozi ntacyo yantwara ngo naretse umupira kubera amarozi ahubwo ni ibivugwa umuntu akakugirira nabi.'

Nizeyimana Mirafa kandi yavuze ko ubu atakwemeza ko azaguma mu mupira kuko abatumye ahagarika gukina bakiwurimo n'ubundi ntacyo yageraho, gusa ngo nibawuvamo azawugarukamo.

Ati 'Ubu nonaha sinaguhamiriza ko nzaguma mu mupira w'amaguru kuko ababinkoreye baracyafite ijambo n'ubundi n'ibyo nakora ntacyo byamara kuko n'ubundi bazamenya ko hari icyo nakoze cyangwa navuze, byanga bikunda ntacyo bazamfasha, nzategereza umunsi bazavaho n'umupira w'amaguru ndahamya ko uzagenda neza.'

Uyu musore urimo wiga ibijyanye no kuba umujyanama w'abakinnyi, ahamya ko ibyo arimo kwiga bizafasha mu kuzamura umupira w'amaguru mu Rwanda.

Ati 'Ubushobozi ndacyabufite ndatekereza imbaraga nakoreshaga mu mupira w'amaguru nshobora kuzikoresha mu guteza imbere umupira w'u Rwanda nabyo byakunda kuko mfite ubunararibonye, natojwe n'abatoza beza, nakinanye n'abakinnyi beza, nakinnye ahantu heza n'aho ndimo kwiga ni heza mbikomeje hari icyo byazafasha ikipe zo mu Rwanda n'ikipe y'igihugu muri rusange.'

Yagiriye inama abakinnyi bato kwihangana n'ibahura n'ibibaca intege ahubwo bakore cyane kandi birinde gutekereza cyane ikipe y'igihugu kubera ko akenshi uhamagarwa bitewe n'ibyo uzaha umutoza kuko na we yagiye yakwa ruswa kenshi ngo ahamagarwe.

Ati 'Kuri njye nagira inama abakiri bato ko nibahura n'ibyo nahuye nabyo bazakomere nk'uko nakomeye, nabimazemo imyaka 10 kandi nkomeye ndi ku rwego rwiza, ndi umukinnyi mwiza, ntibazatekereze ikipe Amavubi kuko ni kimwe mu bintu byamfashije, nagiye nakwa ruswa igihe kinini urabizi sinigeze ngira ayo mahirwe yo gukinira ikipe y'igihugu ku bw'impamvu atari ubuswa, nari mfite ubushobozi. Benshi twahataniraga umwanya, twahuriraga muri shampiyona nari hejuru ya bo kandi barabanzaga mu ikipe y'igihugu, bamwe muri bo narabicazaga.'

'Ni yo mpamvu ikipe y'igihugu idatera imbere bitewe n'ibintu bibamo sinatinya kubivuga kuko ejo byazaba kuri murumuna wanjye ariko icy'ingenzi ni uko twareka akagambane ngo umwana wo kwa runaka tubireke, tuzamure umupira w'amaguru, tureke ngo ngo ni umwana wa runaka yanyemereye ibi nzamuha ibi, tureke uzi umupira awukine tureke ngo turahamagara runaka ukina muri Zambia misiyo tuzayigabana.'

Nizeyimana Mirafa avuga ko kuba atinyutse akagira bimwe avuga hari benshi banyuze mu birenze ibyo yanyuzemo ndetse azi ko umunsi umwe na bo bazatobora bakavuga.

Yasabye kandi abakinnyi bagenzi be gukina batekereza ko ari ejo cyangwa ejobundi umupira bazawuvamo kandi ubuzima butazahita buhagarara, bityo rero ko ari bo kumenya icyo gukora.

Gusa uyu mukinnyi yavuze ko ahantu hose yanyuze bitagenze nabi hari n'aho byagenze neza akaba ashimira ubuyobozi bw'amakipe bagiye babana neza.

Nizeyimana Mirafa yavuze byinshi yahuriye na byo muri ruhago



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-kenshi-natswe-ruswa-ngo-mpamagarwe-mu-mavubi-ababinkoreye-nibavamo-nzawugarukamo-mirafa-nizeyimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)