Niba ukurikirana imyidagaduro nyarwanda, ntabwo kuvuga ko Bruce Melodie ariwe muhanzi ugarukwaho cyane mu itangazamakuru byakugora. Bruce Melodie yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kumara umwaka ari imbere mu binyamakuru.Ibi ubanza aribyo byamuteye gutera umugongo itangazamakuru muri rusange ahubwo agashinga irye.
Kuri ubu umuhanzi Bruce Melodie abifashijwemo na 1:55 Am abarizwamo batangiye gushyira mu bikorwa byo kutavugisha itangazamakuru Nyarwanda ahubwo bashinga umuyoboro wa YouTube aho bazajya bibaza bakisubiza.
Ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2024 ubwo Bruce Melodie yahagarukaga mu Rwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kugirango aganirize itangazamakuru nk'uko byari bisanzwe ahubwo agakora ikiganiro kigashyirwa ku muyoboro wiswe 1:55 Am media.
Ibi benshi batekereje ko nta kibazo kirimo wenda ko Bruce Melodie arakomeza nk'uko bisanzwe akazavugisha itangazamakuru ariko siko biri kuko uyu muhanzi yifuza ko bimukundiye atazongera gutangariza amakuru ye ahandi usibye mu bitaramo ndetse naho byamukundira akazajya akwepa itangazamakuru.
Bruce Melodie ajya guhamya ibi, yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati "Ibishya byose n'amakuru yanjye yose, azajya aba ari aha honyine '1:55 Am media'".
Umunyamakuru wa InyaRwanda yagerageje kumenya koko niba Bruce Melodie atazongera kuganiriza itangazamakuru muri rusange.
Umwe mu bantu babarizwa muri 1:55 AM utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati"Urumva Bruce Melodie aba afite amakuru menshi, rero abakire batekereje ko babibyaza umusaruro, azajya avugira kuri iriya shene yonyine nawe barabimubwiye".
Yavuze ko kandi no mu bitaramo azajya ashaka uko akwepa.
Ati"Ahantu honyine Bruce Melodie azongera kuvugira ni nko mu bitaramo kandi nabwo bikunze yajya ahunga kabisa. Coach Gael ashaka kubaka ibintu bya 1:55 AM ku buryo nta serivisi azajya apfa gusaba ahandi. Amakuru yose ni ukuzajya muyasanga kuri iriya channel, babonye Bruce Melodie agira amakuru menshi, bashaka kuyabyaza umusaruro''.
Uyu yadutangarije ko atari na Bruce Melodie wenyine ahubwo n'abandi bahanzi bo muri 1:55 AM igihe bafite inkuru nini bazajya bazishyira kuri iriya shene.
Ati "Erega si Bruce Melodie gusa kuko hari na Element, Ross Kana na Kenny Sol. Aba nabo igihe bazajya baba bafite inkuru nini ni hano zizajya zicishwa ".
Bruce Melodie werekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasize avuze ko The Ben atari umunyamwete, ibi akaba yarabitangarije kuri 1:55 AM Media
Uyu niwo muyoboro wa 1:55 AM Bruce Melodie azajya avugiraho ibyo yifuza gutangaza
Bruce Melodie ntagishaka kuvugisha itangazamakuruÂ