Ni nde ukwiye kubazwa ibya Hip Hop yo mu Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wumvise mu ndirimbo nyinshi zikorwa n'ababaraperi yaba abato n'abakuru, wumvamo agahinda gakomeye bibaza icyo bazizwa ko ntacyo bakora bagenzi babo badakora bakibaza impamvu badahabwa umwanya.

Umwaka ushize ubwo Kendrick Lamar yazaga gutarama mu bitaramo bya Move Afrika,abaraperi bo mu Rwanda  barahagurutse bagaragaza ko batumva ukuntu umugabo uri mu ba mbere ku Isi bashoboye aza mu bagomba kujyana na we ku rubyiniro hakaburamo ukora injyana nk'iye.

Zeo Trap ari mu baraperi bato ariko batera ibyishimo abakunzi b'iyi njyana nabayihirimbaniye bishimira kuba hari abazatuma iyi njyana izahoraho

Ubundi injyana Hip Hop ihagaze gute mu ruhando mpuzamahanga?

Turimo gukora kuri iyi nkuru twatereye akajisho ku rutonde mpuzamahanga rwabakuye agatubutse mu muziki urebye mu icumi baza imbere bayobowe n'umuraperi muri 2024 Jay Z utunze Miliyari 2.5 z'amadorali.

Kuri uru rutonde iyo ukomeje ururebaho usanga mu icumi bari imbere harimo na P Diddy, Dr Dre na Kanye West aba bagabo umuzi w'ubutunzi bwabo ukaba ari injyana ya Hip Hop.

Imibare kandi rusange mu buryo injyana zitandukanye zikunzwe ku isi igaragaraza ko Hip Hop ariyo ifite abakunzi benshi ni mu gihe kuko abakora iyi njyana akenshi usanga bibanda ku bibazo bikomeye bihari.

Dany Nanone ari mu baraperi bamaze igihe bakora neza, banafite ibikorwa bimeze neza ariko ni gake wabona yahawe ikiraka 

Abaraperi bavuga iki kuri iyi njyana mu Rwanda

Umuraperi Riderman agenda akomeza kugaragaza yaba mu biganiro atanga no mu ndirimbo ze ko Hip Hop yirengagizwa nkana nko mu ndirimbo 'Impamvu'.

Hari igitero yumvikanamo agira ati'Benshi ntitunywa mugo ntituzi urugomo, abagore dufite ntabwo tubatera uruguma, impamvu zituma twimwa amahirwe zirimo no kuba abaraperi tudatanga ruswa.'

Aherutse kandi kumvikana agira ati'Dutangira umuziki badufata nka mayibobo. Bakadufata nk'abantu badafite ikinyabupfura, ugasanga ibigo birakorana n'abahanzi ba R&B twebwe ntibikorane natwe, iyo myumvire yagiye ihinduka.'

Nubwo ariko Riderman agaragaza ko hari ibimaze kugerwaho, iyo urebye mu birori n'ibitaramo bitegurwa, mu bikorwa byo gusinyisha abahanzi mu bikorwa byo kwamamaza cyangwa by'ubukangurambaga havugwamo  icyuho.

Fireman aherutse kumvikana kumvikana avuga ko bitumvikana uko umuntu ajya gukora ubukangurambaga bwo gukumira inda ziterwa abangavu, agatwara umuhanzi uririmba indirimbo zo kwinezeza rimwe na rimwe zinazamura ubushyuhe, asize umuraperi uririmba ibintu byafasha umuryango mugari.

Byagorana kuba wakora urutonde rw'abaraperi bakora neza bakanagira igikundiro ngo usige Khalifan Govinda

Bimwe mu byagiye bivugwa ku njyana ya Hip Hop n'abayikora

Tutagiye kure Coach Gael, rwiyemezamirimo wabigize umwuga mu nguni zitandukanye zirimo n'imyidagaduro, yumvikanye avuga ko adashobora gukorana n'umuraperi agaragaza ko imico yabo irimo no gukoresha ibiyobyabwenge itajyana n'intumbero afite.

Gusa kuri iyi ngingo bamwe bavuga ko  aba umwe agatukisha bose ahubwo haba hakwiye kurebwa uko ibibazo bihari byakemuka ariko akazi kagakomeza.

Bamwe bafata igisekuru cy'abaraperi nka Fireman na P Fla nk'abahanuzi bitewe n'ibyo bagiye bagenda bavuga mu mirongo yabo

Riderman ufatwa nk'urufatiro rw'iyi njyana kandi wabashije kuyihuza n'irindi shoramari yagiye mu bihe bitandukanye agaragaza ko abaraperi ibyo bavugwaho bififitse 

Igikwiye gukorwa:

Guha ibiraka abakora iyi njyana nabo bakabasha kubona uko babaho kuko usanga bakora iyo bwabaga bagakora ibihangano byiza binakundwa ariko bakimwa uburyo bwatuma bakomeza gukora ibintu byabo neza.

Kumva ko Hip Hop ari injyana iri mu zigize umuziki igahabwa rugari mu binyamakuru yaba ibyandika iby'amajwi n'amashusho kuko bavuga ko hari ibyo usanga byaramaze gufata umurongo ntakuka w'uko iyi njyana n'abayikora ntaho bamenera.

Abaraperi n'abahanzi muri rusange nabo bafite gukomeza kurwana inkundura mu gukora ibyiza yaba mu buhanzi no kugaragza imico iboneye mu rwego rwo gukomeza guteza ubuhanzi imbere dore ko bimaze kugaragara ko bwatunga ababurimo nta nkomyi.

Ubuhanzi bukomeza gutera imbere mu Rwanda

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140954/ni-nde-ukwiye-kubazwa-ibya-hip-hop-yo-mu-rwanda-140954.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)