Ni ryari ukwiye guheba urukundo rwari rwaragu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru Home Relationship cyatangaje ibintu ukwiye kugenderaho ufata umwanzuro wo guhagarika gukunda umukunzi wawe ugatangira ubuzima bubi bwangu:

             1. Â Ã‚ Ã‚ Igihe mutacyishimirana nk'abakunzi

Mu mubano w'abakundana habaho kwishimirana no kumva umwe yahora iruhande rw'undi, nyamara abamaze guhagana batangira guhunga ibiganiro bya hato na hato no kumva kumubona nta kintu bivuze ku buzima bwawe.

Ibi bishobora kuba ku muntu umwe, akumva atagikunda umuntu ndetse kuba hafi ye bikamuhindukira ikibazo. Igihe wumva kuba hafi y'umukunzi bikubihiye utifuza ko akuba hafi, ukwiye guhagarika kumukunda kuko utababaye ubwawe wamubabaza.

2. Kutamwizera

Icyizere ni kimwe mu bikomeza urukundo ndetse kigatanga umutekano mu mubano hakaba ibyishimo. Iyo mwatangiye kubana nta kwizerana ni ikimenyetso ko mushobora no gutandukana.

Impinduka zabaye ku mukunzi wawe zigatuma umutakariza icyizere wamuhaga ziba zikwiye gutekerezwaho byakomeza muri ubwo buryo ugahagarika urukundo kuko nta cyizere ntiwakubaka.

Kwizera ni ishingiro ry'umubano uwo ariwo wose. Ntushobora kugira umubano mwiza nta cyizere gihagije. Bavuga ko ko kubaka icyizere bitinda ariko kugitakaza bikaba mu kanya gato. Niba wumva itakimwizera ndetse kugarura icyizere bigoye va muri urwo rukundo.

3. Itumanaho rikennye

Abakundana barangwa no kuganira mu buryo bwose buboroheye. Igihe cyose umwanya yaguhaga awukuburiye ugomba kureba kure ukibaza impamvu ibyihishe inyuma.

Bitewe n'imiterere y'akazi cyangwa imibereho umuntu ashobora kubura umwanya, ariko amasaha 24 agize umunsi ntiwaburira umukunzi nibura akanya gato.

Umusore cyangwa umukobwa ukuburira umwanya ntawo azakubonera mwarashyingiranwe.

Ni byiza guhagarika uwo mubano n'umuntu muburana burundu.

4. Kudahuza intego

Niba intego z'ubuzima bwawe zidahuye n'iz'umukunzi wawe, ugomba kubuhagarika kuko nta cyerekezo mwazahuza.

 Rimwe na rimwe, ukundana n'umuntu kugirango umenye ndetse uhuze  intego zawe n'ize mugire icyerekezo kimwe, ariko biragoye ko abagiye mu nzira zitandukanye bahurira hamwe

Kubana n'umuntu ufite intego zidahuye n'izawe ni ikosa rikomeye kuko vuba na bwangu, uwo mubano wanyu ntuzaramba. Icyizere gike ku muntu ukunda kizana intekerezo mbi mu muntu agatakaza ibyishimo akabaho ababaye.

5. Kubura umutekano

Mu gihe uri mu bucuti buryoshye, umererwa neza ndetse ukiyumva neza, bamwe bavuga ko banabaye beza no kuruhu. Niba wowe n'umukunzi wawe mubana mu gushidikanya kandi ukumva udafite umutekano uhagije nta mpamvu yo gukomeza guhatiriza.


Urukundo ni ahantu umuntu agomba kwishimira akumva ari kure y'ibindi byose bimubabaza. Iyo ubabazwa narwo uba urutwa n'uri wenyine ariko afite umutekano.

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140684/ni-ryari-ukwiriye-guheba-urukundo-rwari-rwaragusajije-140684.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)