Niyonzima Olivier 'Sefu' ubwo yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi, yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika imikino 6 yose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yahagaritse Kapiteni wayo Niyonzima Olivier 'Sefu' imikino 6 ya shampiyona isigaye, baramushinja kutubaha ibiri mu masezerano.

Iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino ifite ibibazo by'amikoro bikomeye, imaze amezi hafi 5 itabasha guhemba abakozi bayo.

Umukino uheruka bawukinnye nta myitozo bakoze, batsindwa na Etoile De L'Est.

SEFU uhagarariye abakinnyi, si u bwa mbere muri uyu mwaka agiranye ikibazo na Komite Nyobozi, ahanini gituruka ku kwishyuza ibirarane iyi kipe iba ibafitiye.

Ubu Kiyovu yafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwambura abari abakozi bayo mu bihe bitandukanye.

SEFU ari mu myitozo mu ikipe y'igihugu ifite imikino 2 muri Madagascar, ari nawe mukinnyi wenyine wa Kiyovu wahamagawe mu ikipe y'igihugu iyo ariyo yose.



Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-sefu-ubwo-yari-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-amavubi-yatunguwe-no-kubona-ibaruwa-imuhagarika-imikino-6-yose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)