Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa 15:00 PM za Kigali, Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona. Uyu mukino niwo mukino uba mu Rwanda ukomeye, ndetse ukaba umukino rukumbi ushobora kuzuza Sidate yakira abantu benshi mu Rwanda mu gihe aya makipe yombi yaba ahagaze neza. Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ikaba igiye kwakira APR FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 45 irushwa amanota 10 na APR FC.
Aya makipe akunze guharira ku ikipe ifite abafana banshi, ndetse n'ikimenyimenyi, mu minsi itambutse umuyobozi wa APR FC Lt. Col Richard Karasira yatangaje ko ikipe abereye umuyobozi ariyo ifite abafana benshi.
Umuyobozi wa APR FC yagize Ati "Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC, n'abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, 'data' zirahari. Muzabaze na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y'ayo makipe yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.'
Umukino ubanza warangiye amakipe yose anganya ubusa ku busaÂ
Kuva umuyobozi wa APR FC yavuga ibi, abafana ba APR FC basa naho basiganye n'iri jambo ndetse byateye impungenge mu minsi itambutse aho abantu benshi bari kwibaza impamvu abafana ba APR FC batakiza ku kibuga.
Ku mukino wa Rayon Sports na APR FC hashobora kuzagaragara ubwiganze bw'abafana ba Rayon mu buryo budasanzwe. Hari impamvu nyinshi zatuma umuntu yemeza ubu bwiganze bigendanye n'ibi aya makipe arimo. Hano umuntu ashobora kunyumva nabi ndamutse mvuze ku kigendanye n'ibihe kuko APR FC ariyo iyoboye shampiyona.Â
Abafana ba APR FC bamaze kwakira ko begukanye igikombe cya shampiyona
Abafana ba APR FC nyuma y'uko ikipe yabo ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 10, basa naho biyakiriye ko begukanye igikombe cya shampiyona, ahubwo bari kwitegura ibirori by'uko bazaza ku mukino bazagihererwaho. Abafana ba APR FC bagize umwaka ukakaye cyane urimo kubona amanota 3 biyushye akuya, ndetse bashobora kuba bari gukeka inkuru itari nziza ku wa 6.
Abafana ba APR FC nubwo iri gutsinda ariko ntabwo impumpeko bafite ku ikipe yabo iwanye n'umusaruro
Abafana ba APR FC umuntu yavuga ko batagize umwaka mwiza nubwo bitegura kwegukana shampiyona. Muri uyu mwaka w'imikino APR FC yitabiriye ibikombe 6 mu ibyo byose ifite amahirwe yo kwegukana shampiyona kuko ibindi bitanu byose byanze.
Ibi ntabwo abafana b'iyi kipe babyakiriye neza, dore ko bakunze kuvuga ko umutoza wabo Thierry Froger atuma umutima wenda kubavamo. Aba bafana bagiye bashinja Thierry Froger kudakinisha abakinnyi barimo Bindjeme Bienvenue waje gutandukana na APR FC kandi nta mikino irenga 10 yakiniye iyi kipe abanje mu kibuga, ikintu nyamukuru cyakuruye umwuka mubi hagati yabo n'uyu mutoza. Ibi biri mu mpamvu nyamukuru ituma abafana ba APR FC batakiza ku kibuga nk'uko byari bisanzwe.
Abafana ba Rayon Sports ntacyo kuramira bafite
Ku wa Gatandatu, ni umunsi dushobora kuzabonaho abafana benshi ba Rayon Sports kuko babona ko ntacyo basigaje inyuma. Abafana ba Rayon Sports bo ubwabo barivugira ko gutsinda APR FC kuri uyu wa Gatandatu bizabarutira kwegukana igikombe cya shampiyona (Kwihagararaho).
Nibura umufana wa Rayon Sports arareba akabona nta handi azababariza APR FC muri uyu mwaka, uretse ku munsi kuri uyu wa Gatandatu ndetse agakuraho agahigo ko kuba APR FC itaratsindwa muri shampiyona.
Abafana ba Rayon Sports barabizi ko APR FC yavuye mu gikombe cy'Amahoro bivuze ko batazigera bahura, ndetse bakaba bafite icyizere cyo kuzegukana iki gikombe, bivuze ko nta handi baterera agahinda mukeba uretse kuri uyu wa Gatandatu.
Rayon Sports iri gushishikariza abafana kwitabira umukino kurusha APR FC
Kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru, Rayon Sports bigaragara ko yinjiye muri uyu mukino mbere ya mukeba ndetse ikaba yarabikoze idasize n'abafana bayo. Haba gushyira kuri gahunda uko abakinnyi bo mu ntara bazagera kuri sitade, uburyo abafana bazaza bambayemo, ubona ko ari imyiteguro iri imbere kuruta ku ruhande rwa APR FC.
Abafana ba Rayon Sports barashaka kwereka ubuyobizi bwa APR FC ko aribo benshi
Uyu mukino ugiye guca urubanza ku ikipe ifite abafana benshi bigendanye n'ibimaze iminsi bivugwa. Abafana ba Rayon Sports bavuga ko iki aricyo gihe cyo kwereka u Rwanda rwose ko ikipe yabo ariyo ifite abafana benshi, kandi bakazabikora batitaye ku musaruro.
Abafana ba APR FC basigaye bifata nkaho bahejwe ku ikipe yaboÂ
Shaiboub utarakinnye umukino ubanza, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega kuko ariwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri 2024 hano mu Rwanda (5)
Abafana ba Rayon mu majyepfo, bashyiriweho uburyo bazagerakuri sitade
Zimwe mu mpuzankano ikipe ya Rayon Sports iri gushishikariza abakunzi bayo kuzamanuka bambayeÂ
Ibiciro byo ku mukino wa mbere ukomeye mu Rwanda, bimaze iminsi hanze