Kuba gukuramo inda ku bushake bikigirwa ibiganga rikomeye, hari bamwe mu byamamarekazi byiyemereye ko bazikuyemo ndetse ntibaterwe ikimwaro no kubivuga ku mugaragaro. Benshi muri bo ni abahanzikazi n'abakinnyi ba filime bazwi imahanga ndetse abenshi ni abo muri Amerika.
Aba kandi babitangaje mbere y'uko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rishyizeho itegeko ryemerera igitsina gore gukuramo inda ku itariki 24 Kamena 2022.
Ikinyamakuru Hollywood Reporter cyatangaje ko ibi byamamarekazi bihuriye ku kuba byariyemereye gukuramo inda ku bushake bakiri bato, ababikoze bakuze, n'ababikoze bitewe n'uko batashakaga kubyara ngo byitambike mu nzira y'akazi kabo.
Ibi byamamarekazi 10 kandi ngo bihuriye ku kuba ari 'Proud Pro-Choice', ni ukuvuga ni babantu bemera ko umugore akoresha umubiri we icyo ashaka yahitamo gukuramo inda cyangwa kuyigumana, byabindi bavuga ngo ''My Body My Choice' bivuga ngo 'Umubiri wanjye, amahitamo yanjye'.
Dore urutonde rw'ibyamamarekazi 10 byakuyemo inda ku bushake:
1. Nicki Minaj
Umuraperikazi Nicki Minaj niwe uyoboye uru rutonde, dore ko we yiyemerera ko yakuyemo inda zirenze imwe. Mu 2014 yabwiye Rolling Stone ko akiri umwana w'imyaka 17 yasamye inda agahitamo kuyikuramo kuko yari akiri muto ntanubushobozi afite.
Ntibyagarukiye aha kuko mu ndirimbo ye yise 'Dear Old Nicki' avugamo ko yakuyemo inda inshuro nyinshi gusa akaba atabyicuza kuko yabikoze ariyo mahitamo ya nyuma afite. Ibi kandi ngo nibyo byatumye atandukana n'umuraperi Meek Mill mu 2018 ubwo yakuragamo inda yari yamuteye bigatuma bahita bashwana bamaranye imyaka 3.
2. Britney Spears
Umuhanzikazi w'icyamamare mu njyana ya Pop, udakunze guhisha ukuri ku buzima bwe nawe yiyemereye ko yakuyemo inda ku bushake. Mu gitabo kivuga ku buzima bwe aherutse gusohora yise 'The Woman In Me', yavuze ko ubwo yari akiri mu rukundo n'umuhanzi Justin Timberlake yamuteye inda akaza kuyikuramo. Britney yavuze ko mu gukuramo iyi nda yabitewe ahanini n'uko Justin atashakaga ko babyara ndetse ngo n'umuryango we ntiwifuzaga ko abyara kuko yari akiri mu ntangiriro zo kumenyekana.
3. Lil Kim
Icyamamarekazi mu njyana ya 'Rap', Kimberly Denise uzwi cyane nka Lili Kim, uri mu bagore batinyutse iyi njyana mu myaka ya kera, yigeze gutangaza ko ubwo yari afite imyaka 19 yasamye inda y'icyamamare Notorious B.I.G Biggie gusa agahitamo kuyikuramo dore ko icyo gihe Biggie yari afite umugore Faith Evans usanzwe nawe ari umuhanzikazi. Lil Kim avuga ko yayikuyemo kuko yangaga ko aramutse ayigumanye byahita bisenya urugo rwa Biggie.
4. Uma Thurman
Icyamamarekazi muri Sinema, Uma Thurman uzwi cyane muri filime nka 'Kill Bill', Pulp Fiction',n'izindi nyinshi. Mu 2021 Uma yatangarije The Washington Post ko akiri muto afite imyaka 15 yatewe inda maze ababyeyi be bagahitamo ko ayikuramo. Yavuze ko icyo gihe abikora byamubabaje cyane kuko yumvaga ababyeyi be bamukoresheje amakosa gusa ngo amaze gukura yabonye ko ibyo ababyeyi be bamutegetse gukora byari umwanzuro ukwiriye ku buzima bwe dore ko yasamye akiri umwana.
5. Whoopi Goldberg
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Whoopi Goldberg uri mu biraburakazi ba mbere i Hollywood baciye agahigo ko gutwara igihembo cya 'Oscar', nawe ntiyigeze aterwa ipfunwe no kwemera ko yakuyemo inda ku bushake. Mu gitabo cyitwa 'The Choices We Made', Whoopi avuga ko ku myaka 19 yatewe inda akayikuramo bitewe n'amikoro make.
6. Chelsea Handler
Umunyarwenya akaba n'icyamamare kuri televiziyo Chelsea Handler, wanahoze ari umukunzi wa 50 Cent w'igihe kirekire, nawe yiyemereye ko yakuyemo inda ku bushake. Mu 2019 Chelsea yatangaje ko yakuyemo inda gusa yirinda kuvuga igihe yabikoreye. Yavuze ko gukuramo inda aricyo kintu gikomeye yakoze mu buzima bwe.
7. Milla Jovovich
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli wamamaye muri filime zirimo nka 'Resident Evil', Hellboy, Missinon Impossible' n'izindi nawe mu 2020 yatangaje ko yigeze gukuramo inda ku bushake. Milla yavuze ko yabikoze mu 2016 ndetse ngo yabikoze kuko icyo gihe asama atari abyiteguye agahitamo kuyikuramo. Igitangaje nuko iyi nda yakuyemo ari iyo yatewe n'umugabo we Paul Anderson.
8. Keke Palmer
Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime w'icyamamare, Keke Palmer, mu 2019 yatangarije Los Angeles Times ko acyinjira mu myidagaduro yasamye agahitamo kuyikuramo. Ngo yabonaga aramutse akomeye gutwita akabyara hari amahirwe byamuvutsa kandi ko yari akiri muto afite impungenge zo kuba umubyeyi.
9. Toni Braxton
Icyamamarekazi mu njyana ya R&B, Toni Braxton, benshi bakunze mu ndirimbo 'Unbreak My Heart', yatangaje ko kera mu 2001 yasamye inda agahitamo kuyikuramo mu ibanga rikomeye ndetse ngo ibi yirinze kubibwira umuryango we n'umukunzi we icyo gihe wari wayimuteye, ahubwo aza kubibabwira nyuma yaramaze kubikora.
10. Chrissy Teigen
Icyamamarekazi mu mideli, Chrissy Teigen, akaba n'umugore w'icyamamare John Legend, nawe yemeye ko yakuyemo inda ku bushake. Mu 2020 yatangaje ko we n'umugabo we Legend bahisemo gukuramo inda y'umwana wabo wa Gatatu bitewe n'uko abaganga bari bababwiyeko umwana atameze neza mu nda ndetse ko nakomeza kumutwita atazavuka ari muzima. Icyo gihe ngo bahisemo gukuramo inda ifite amezi atanu.