Ntibabihisha! Ibyamamarekazi 10 byiyemerera k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kunywa inzoga, itabi cyangwa se ibindi biyobyabwenge bifatwa nk'ikizira ku gitsinga gore nyamara ntibikuraho ko hari ababikoresha ndetse ntibanabihishe, mu gihe abenshi babikora usanga babikora mu bwihisho ndetse wanabibabaza bakabihakanira kure.

Hari ibyamamarekazi by'imahanga 10 byagiye byiyemererako binywa urumogi kumugaragaro:

1.Rihanna

Umuhanzikazi w'icyamamare Rihanna akaba na rwiyemezamirimo ari ku isonga ry'ibyamamarekazi bitigeze bihisha ko bikoresha urumogi. Hari amafoto menshi yagiye afotorwa ari kurunywa ndetse nawe ubwe  mu 2020 yigeze kuvuga ibyatunguye benshi ubwo yagiraga ati ''Urumogi rumpa ibyishimo umugabo atampa''.Aya magambo akaba yaravugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. 

2. Lady Gaga

Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Lady Gaga benshi banatinya bitewe n'ibyo akora mu mashusho y'indirimbo ze, nawe rwose ntiyigeze ahisha ko yikundira urumogi.

Mu 2016 ubwo yaganiraga na 60 Minutes, yemeye ko rwose mu bintu akunze kunywa urumogi. Muri filime mbarankuru ku buzima bwe yitwa 'Gaga:Five Foot Two' yanyuze kuri Netflix yavuze ko kunywa urumogi byamufashishe guhangana n'indwara ya 'Fibromyalgia' amaranye igihe.

3. Cameron Diaz

Icyamamare muri Sinema, Cameron Diaz nawe yiyemereye ko anywa urumogi, byumwihariko yanavuze ko akunze kurusangira na Snoop Dogg dore ko ari inshuti magara baniganye mu mashuri yisumbuye ahitwa 'Long Beach Polytechnic High School'.

Mu 2021 Diaz yatangaje ko kugeza n'ubu ahamagara Snoop ngo barusangire kuko ariwe babitangiranye kuva kera ariko ngo impamvu akunze kurusangira n'uyu muraperi ngo ni uko aba ariwe ufite urumogi rumeze neza.

4. Jennifer Lawrence

Umukinnyi wa filime, Jennifer Lawrence, wakunzwe muri filime nka 'The Hunger Games', 'Passengers' n'izindi, afite amafoto menshi yafotowe n'abapaparazi ari kunywa urumogi. Mu 2018 yabwiye Vogue Magazine ko kuriwe kunywa urumogi abifata nk'ibintu bisanzwe ariyo mpamvu adatinya kurunywera ku mugaragaro.

5. Megan Fox

Umunyamideli kabuhariwe akaba n'umukinnyi wa filime, Megan Fox, uzwiho gukundwa n'abagabo cyane, ntiyigeze ahisha ko akoresha urumogi. Mu 2015 ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru GQ Magazine, yavuze ko adashobora kubara inshuro arunywa ku munsi kuko ari nyinshi ndetse yanavuze ko usanga abandi basitari barugura barutumye abandi, ko ahubwo we ajya kurwigurira.

6. Paris Hilton

Umuvanzi w'umuziki (DJ) akaba n'umunyamideli, Paris Hilton, uvuka mu muryango w'abaherwe, mu 2018 yavuze ko yatangiye kunywa urumogi kuva mu 2009 kandi ko kuva icyo gihe ntakindi kiyobyabwenge akoresha uretse kuba anywa urumogi.

7. Zoe Kravitz

Umukinnyi wa filime  Zoe Kravitz uvuka ku babyeyi b'ibyamamare aribo Lenny Kravitz na Lisa Bonet, azwiho kuba anywa urumogi. Ubwo yakinaga filime y'uruhererekane yitwa 'High Fidelity', yasabwaga kunywa itabi ahubwo ahita asaba ko mu mwanya w'itabi yaba yinywera urumogi. Mu bice 10 by'iyi filime Zoe Kravitz yagaragayemo anywa urumogi ntakibazo.

8. Kate Hudson

Undi mukinnyi wa filime wemera ko anywa urumogi ni Kate Hudson wakunzwe cyane muri filime yitwa 'How To Lose A Guy In 10 Days', nawe ntiyatewe isoni no kuvuga ko anywa urumogi. Mu 2017 Kate Hudson yatangarije Elle Magazine ko urumogi ruri mu bintu bya ngombwa adashobora kubura mu rugo iwe.

9. Jhene Aiko

Umuhanzikazi Jhene Aiko uzwi cyane mu njyana ya 'R&B', akaba n'umugore w'umuraperi Big Sean, akunze kumvikana mu ndirimbo ze avuga ku rumogi ndetse anazwiho kuba rimwe na rimwe ajya arunywera ku rubyiniro. Jhene Aiko kandi afite indirimbo yise 'Tryna Smoke' aho aba aririmba ubwiza bw'urumogi.

10. Miley Cyrus

Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Miley Cyrus, umwe mu bahanzikazi bazwiho kuba baragiye bakoresha ibiyobyabwenge bikaze i Hollywood, nawe yikundira urumogi. Mu 2019 Miley Cyrus yavuze ko ngo yandika indirimbo nziza iyo yanyweye urumogi. Yatanze urugero rw'indirimbo yanditse yanyweye zakunzwe zirimo 'We Can't Stop' hamwe na 'Wrecking Ball'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140436/ntibabihisha-ibyamamarekazi-10-byiyemerera-ko-binywa-urumogi-amafoto-140436.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)