Ntizirimo iya Zuchu yaciye agahigo: Indirimbo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka itambutse uruganda rw'umuziki rwakomeje kuzamuka ari nako bijyana no kuzamuka ku mibare y'abakurikirana indirimbo zitandukanye ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Uyu munsi tukaba tugiye kugaruka ku ndirimbo kugeza ubu zimaze kugira abazirebye inshuro nyinshi kuri YouTube zikaba zikoze mu njyana zitandukanye.

Uretse kuba zarakozwe n'abanyafurika ariko zarasakaye ku ruhando rw'isi zigira igikundiro cyinshi kugeza n'ubu zikaba arizo ziza imbere.

Iz'indirimbo zikaba zitarimo indirimbo Sukari ya Zuchu yaciye agahigo ko kuba indirimbo mu Karere k'Uburasirazuba y'umuhanzi ku giti cye yabashije kugeza Miliyoni z'inshuro yarebwe.

Mu zindi mu Karere bitegerejwe ko zizaca aka gahigo hakaba harimo Slowly ya Meddy imaze kurebwa inshuro Miliyoni 97 na Jeje imaze kugeza Miliyoni 94 ya Diamond Platnumz.

22. Waah ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide-(Tanzania)

Diamond Platnumz yihuje n'umujyabigwi mu muziki Koffi Olomide mu ndirimbo Waah yayobowe na Kenny ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 154.

21. Johnny ya Yemi Alade-(Nigeria)

Yemi yatangiye umuziki we by'umwuga mu mwaka wa 2009 gusa indirimbo Johnny yakoze muri 2013 yamwubakiye izina, Johnny ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 162.

20. Mad Over You ya Runtown â€"(Nigeria)

Iyi ndirimbo ikaba ariyo yashyize ku ruhando mpuzamahanga Runtown ndetse yihariye umwaka hafi wose wa 2017 ikunzwe byo hejuru kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 163.

19. If ya Davidoâ€"(Nigeria)

Imaze kurebwa inshuro Miliyoni 178 ikanaza mu ndirimbo z'amateka rurangiranwa mu muziki Davido amaze gukora.

18. Essence ya Wizkidâ€"(Nigeria)

Muri 2020 ni bwo Essence yashyizwe hanze ikaba yari indirimbo ya Kane muzigize umuzingo wa Wizkid 'Made In Lagos' na wo wa Kane.

Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 179 ikaba ifite uduhigo dutandukanye turimo nko kuba yarageze mu ndirimbo 100 zishyushye kuri Billboard no muzikunzwe mu ruhando mpuzamahanga 200.

17. I Fink u Freeky-Die Antwoordâ€"(South Africa)

Die Antwood rikaba ari tsinda ryatangiriye muri Cap Town mu mwaka wa 2008 n'ubundi bakaba bagikorera muri Afurika Yepfo iri tisnda rikaba ririmo Ninja, Yolandi na god.

I Fink u Freeky ikaba ari indirimbo yabo bashyize hanze mu mwaka wa 2012 ikaba kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 189.

16. Ugly Boy ya Die Antwoord-(South Africa)

Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 202 biyishyira no ku mwanya wa Gatatu muri Afurika Yepfo mu ndirimbo zimaze kurebwa kenshi kuri YouTube.

15. Reason With Me ya Rudeboy-(Nigeria)

Paul Okoye [Rudeboy] indirimbo yayishyize hanze muri 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 207.

14. Pana ya Tekno-(Nigeria)

Indirimbo Pana iri muzimaze kugwiza abazirebye benshi mu gihugu cya Nigeria aho imaze kurebwa inshuro 208 biyishyira muri iki gihugu cyonyine ku mwanya wa Gatanu.

13. Yope Remix ya Innoss'B na Diamond Platnumz-(Congo)

Innoss'B ari mu bahanzi bihagazeho mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo indirimbo yasubiranyemo na Diamond Platnumz ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 225.

Uyu mugabo mu busanzwe akaba yaravukiye mu muryango w'abanyamuziki aho yahoze aririmbana n'umuvandimwe we mu itsinda rya Maisha Soul.

Aba bombi bakaba baritorezaga mu kigo cy'urubyiruko cya Goma bigishwa n'umuhanga mu gukora filime Petna Ndaliko Katondolo.

12. Way Maker ya Sinachiâ€"(Nigeria)

Imaze kurebwa inshuro zigera kuri 255 ikaba yarakozwe na Sinach uri mu bahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria.

Iyi ndirimbo ikaba yaramushyize mu ndirimbo z'ibihe byose zimaze kurebwa inshuro nyinshi kuri YouTube zakozwe n'abahanzikazi.

11. Ye ya Burna Boy-(Nigeria)

 'Ye' ni indirimbo kuva yajya hanze muri 2018 yagize igikundiro cyo hejuru byanatumye irebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 260 ikaba ari mwe muzari zigize umuzingo wa Gatandatu wa Burna Boy kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 260.

10. Last Last ya Burna  boy-(Nigeria)

Burna Boy yashyize hanze Last Last kuwa 13 Gicurasi 2022 itigisa isi mu buryo bugaragara ikaba yarakozwe bikomowe ku ndirimbo ya Toni Braxton yitwa He Wasn't Man Enough imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 264.

9. Joro ya Wizkidâ€"(Nigeria)

Yagiye hanze mu mwaka wa 2019 ikaba yaratunganijwe mu buryo bw'amajwi na Northboi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye inaca uduhigo dutandukanye kuri YouTube ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 269.

8. Baby On Fire ya Die Antwoordâ€"(South Africa)

Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro Miliyoni 273 kuva yajya hanze muri 2012 ikaba amashusho yayo yari yatunganijwe na Ninja afatanije na Terence Neale.

7. Fall ya Davidoâ€"(Nigeria)

Fall ni yo ndirimbo ya Davido imaze kurebwa inshuro nyinshi ku rubuga rwa YouTube aho imaze kugeza Miliyoni 282.

6. Rush ya Ayra Starr-(Nigeria)

Inshuro zirenga Miliyoni 320 ni zo indirimbo ya Ayra Starr 'Rush' imaze kurebwa kuva yajya hanze kuwa 16 Nzeri 2022 ikaba ari nayo yamuritse izina rye mu ruhando mpuzamahanga.

Ikaba ari mwe muzigize umuzingo wa mbere w'uyu mukobwa yise '19&Dangerous'

5. On The Low ya Burna Boyâ€"(Nigeria)

On the low ya  burna boy imaze kurebwa inshuro Miliyoni 375 ikaba yaragiye hanze kuwa 16 Ugushyingo 2018 ikaba ari indirimbo ikomatanije injyana ya Afrobeat na Dancehall.

4. Magic in the Air ya Magic System na  Chawkiâ€"(Ivory Coast)

Imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 456 ikaba yaragiye hanze kuwa 19 Gicurasi 2014 yakozwe n'itsinda ryo muri Ivory Coast bafatanije na Chawki wo muri Morocco.

Ubundi Magic System ikaba yarashizwe mu mwaka wa 1996 irimo Asalfo, Tino na Manadja.

Aba bagabo bakaba baracuruje hifashishijwe CD izigera kuri Miliyoni 1.5 rikaba ryaragize igikundiro cyo hejuru cyarigejeje kuri aka gahigo.

3. Ckay ya Love Nwantiti-(Nigeria)

Imaze kurebwa inshuro Miliyoni 468 ikaba yarasohotse kuri EP ya CKay ya 8 ikaba yaragiye yishimirwa bikomeye ndetse izagusubirwamo n'abarimo Joeboy na Kuami Eugene muri 2020.

2. Cal Down ya Rema-(Nigeria)

Cal Down kuva yajya hanze kuwa 11 Gashyantare 2022 yagize igikundiro cyo hejuru ndetse yiharira intonde zitandukanye yaba muri Afurika no kuyindi migabane imaze kurebwa inshuro Miliyoni 572.

1.Jerusalema ya Master KG na Nomcebo-(South Africa)

Iyi ndirimbo ya Master KG imaze kurebwa na Miliyoni 602 kuva yashyirwa hanze kuwa 29 Ugushyingo 2019 yaje gusubiranwamo na Burna Boy kuwa 19 Kamena 2020.

Master KG's Jerusalema tops the list of most viewed African music videos on YouTube. It's also the most Viewed South African music video on YouTube.

Yagiye ica uduhigo dutandukanye yaba kuri Billborad yaje kandi gusubiranwamo na Greeicy kuwa 17 Nzeri 2020 umwe mu bahanzi bihagazeho muri Amerika y'Amajyepfo.

Master KG ni we uyoboye urutonde abikesha indirimbo Jerusalema yakoranye na Nomcebo uheruka mu Rwanda Rema uri mu basore bato ariko bahise bagwiza ibigwi mu muziki indirimbo ye Calm Down iza ku mwanya wa KabiriCKay na we aza imbere ndetse na we akomoka muri Nigeria ifite nyinshi mu ndirimbo zikomeje guca ibintu ku mbuga zicururizwaho umuzikiAyra Starr ari mu bari n'abategarugori bamaze kugira indirimbo yarebwe cyane kuri YouTubeNigeria ikomeje gutigisa umuziki ku isi niyo ifite abari n'abategarugori bari imbere kuri uru rutonde barimo Yemi Alade, Ayra Starr na Sinach

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JERUSALEM IYOBOYE IZINDI KURI URU RUTONDE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141247/ntizirimo-iya-zuchu-yaciye-agahigo-indirimbo-nyafurika-zarebwe-cyane-kuri-youtube-141247.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)