'Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa' Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo gutekereza ku byo bagiye gukora cyangwa kuvuga kuko ari byo byabafasha kuzuza inshingano zabo no kwirinda ibibazo bitandukanye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutorerwa kuzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yatowe ku majwi 99,1% mu matora yabereye mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi yabereye ku Intare Conference Arena, aho yari yitabiriwe n'abarenga 2000.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ushingira ku mateka, urwego rugezeho rw'amajyambere ndetse n'umuco.

Ati 'Ni umwihariko ushingira kuri byinshi abantu batakwirengagiza, iteka bahora bagomba kwibuka mu byo dukora ibyo ari byo byose. Ni nabyo bishingirwaho iyo turi nk'aha twaje mu rwego nk'uru rwa demokarasi nk'imwe mu nteko FPR Inkotanyi dufite.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko abayobozi batorwa na byo bifite umwihariko ndetse abantu batagomba kubyirengagiza.

Ati 'Mu myifatire yacu, uko twifata muri bwa buryo bw'umwihariko dufite ariko tugira n'uko twifata bitewe n'uko hari aho duhurira n'abandi henshi ari muri Afurika, ari n'ahandi.'

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire y'Abanyarwanda, umwihariko wabo haba mu myifatire kandi bawugenderaho mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati 'Ibyo mu myifatire yacu turabyuzuza, byo tubigenderaho mu buryo bukwiye. Icyo nshaka kuvuga ni iki? Biriya byose navuze birimo n'umwihariko wacu, bizamo ikintu cyitwa ubuyobozi.'

Yakomeje ati 'Ubuyobozi ntabwo buvuze Chairman, Visi Chairman […] cyangwa ntibuvuze Perezida n'abaminisitiri cyangwa n'abandi. Ntabwo aricyo buvuze gusa, ubuyobozi buvuze buri nzego kuva hasi, uko zikorana n'ukuntu zunganirana.'

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuba bigira amasomo ku mibereho yabo ya buri munsi, kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo.

Yavuze ko kwiga amasomo biri ukubiri, aho bamwe biga binyuze mu mashuri ariko hakaba no kwigira ku buzima cyangwa imibereho y'abantu babamo umunsi ku munsi ndetse n'ibyo banyuramo.

Ati 'Aho ni ho hari amakosa abantu bakunze gukora, rimwe bakiga amashuri ariko ntibige bihereye kuko babayeho nk'abantu, ntibibaviremo inyigisho. Twese hari ibyo tugomba kuba twaranyuzemo, aho tugeze hatandukanye hakwiriye kuba haratwigishije byinshi biruta ndetse ibyo twaba twarize mu mashuri.'

'Kandi ni ibintu biba byoroshye, iyo umuntu abivuga biba byoroshye ariko sinzi impamvu bigaruka bikagorana. Ndacyabona abantu muri twe, bavuga, bakora ibintu bagatekereza nyuma.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko usanga ikibazo kiba mu kuba abantu benshi bavuga cyangwa bagakora mbere yo gutekereza.

Ati 'Ubundi uko ibintu bigenda mu buryo bworoshye, uratekereza noneho ugakora cyangwa ukavuga uko ushaka. Ariko byinshi mbona, abantu baravuga, barakora hanyuma ukabona bibutse ko bagomba gutekereza.'

Yakomeje ati 'Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa cyangwa se ibintu bidutera ibibazo, cyangwa se turabigabanya nibura. Ariko buri munsi, buri munsi […] n'ibintu byoroshye.'

Perezida Kagame yongeye kwibutsa akamaro ko gukorera hamwe, avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi cyangwa iguhugu muri rusange nta kintu cyageraho, abantu badakorana cyangwa ngo bakorere hamwe.

The post 'Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa' Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ntugakore-ntukavuge-utabanje-gutekereza-icyo-gihe-biduha-kwirinda-ibintu-bimwe-bitari-ngombwa-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntugakore-ntukavuge-utabanje-gutekereza-icyo-gihe-biduha-kwirinda-ibintu-bimwe-bitari-ngombwa-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)