Nyabihu : Mudugudu yishwe akaswe igitsina - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera akagari ka Jali umudugudu wa Nyarutembo haravugwa urupfu rw'umuyobozi w'umudugudu wishwe akaswe igitsina cye.

Ni amakuru yamenyekanye ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 bivugwa ko uyu mugabo yajyanye n'undi mugabo mugenzi we bakajya gufata agacupa mu murenge wa Shyira bahana imbibi nyuma yaho akaza kuboneka yapfuye umubiri we wuzuyeho ibikomere.

Umunyamabanga shingabikorwa w'u Murenge wa Shyira Ndandu Marcel yemeje iby'urupfu rwuyu mugabo.

avuga ko umurambo wabonywe n'umuturage mu gitondo ahanzwi nko mu Mudugudu wa Mukaka ibi bikimara kumenyekana hari abagabo batatu batawe muri yombi bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uyu mugabo barimo Nyiri akabari, Uwo baturukanye iwabo ndetse nuwo basangiraga.

Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera bavuze ko yishwe nabi cyane kuko yakaswe n'igitsina



Source : https://yegob.rw/nyabihu-mudugudu-yishwe-akaswe-igitsina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)