Nyirakuru wa The Ben na Green P yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi abiri arwaye, Yunia Mukangarambe nyirakuru wa The Ben, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 ubwo yari ajyanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho n'abaganga.

Umwe mu bari hafi y'uyu mukecuru, yatangaje ko nyirakuru wa The Ben yitabye Imana mu gitondo cya kare ubwo yari arembye hanyuma bamujyana kwa Muganga agashiramo umwuka atari yahabwa ubuvuzi.

Kuva yakwitaba Imana muri iki gitondo, nta butumwa The Ben yari yatangaza bujyanye n'uyu mubyeyi witabye Imana kuko atari ko buri wese ahita abona imbaraga zo kugira icyo atangaza mu gihe ari mu gahinda k'ako kanya.

Uyu mukecuru we yitabye Imana mu gihe n'umwuzukuru we Green P yari ari mu Rwanda nyuma y'igihe kirekire yituriye i Dubari ari ho ashakira ubuzima nk'abandi bose.

Mukangarambe Junia witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 werurwe 2024, abyara Mama wa The Ben na Green P.


Nyirakuru wa The Ben wari usanzwe atuye mu Karere ka Kayonza yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141330/nyirakuru-wa-the-ben-na-green-p-yitabye-imana-141330.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)