Nyuma yo kubuza Dynamo BBC kwambara 'Vist Rwanda' bikayiviramo guterwa mpaga, bamwe mu bakozi ba Federasiyo ya Basketball mu Burundi batangiye kwegura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubuza Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda bikayiviramo guterwa mpaga, bamwe mu bakozi ba Federasiyo batangiye kwegura.

Armand NISABWE wari ushinzwe media muri FEBEBU(Federasiyo ya Basketball mu Burundi) yabujije Dynamo kwambara Vist Rwanda, amaze kwegura kuri uwo mwanya nyuma yo kudasobanukirwa ibiri gukorwa na Federasiyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, nibwo Perezida wa FEBABU, Jean Paul Manirakiza, yandikiye ibaruwa abarimo Umunyamabanga Mukuru w'iri shyirahamwe na Perezida wa BAL, asaba ko Dynamo BBC yakina itambaye ibirungo bya Visit Rwanda.

Kuri iki Cyumweru nibwo ubuyobozi bwa BAL bwatangaje ko bwateye mpaga Dynamo Basketball Club y'i Burundi ku bwo kwanga gukurikiza amabwiriza y'irushanwa rya BAL 2024 arebana n'imyenda yo gukinana, yanga kwambara imyenda yanditseho 'Visit Rwanda'.



Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kubuza-dynamo-bbc-kwambara-vist-rwanda-bikayiviramo-guterwa-mpaga-bamwe-mu-bakozi-ba-federasiyo-ya-basketball-mu-burundi-batangiye-kwegura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)