Patrick Salvador yavuze urwibutso afite i Kig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bombi bihagezeho mu gutera urwenya, n'ubwo Patrick Salvadro amateka ye agaragaza ko imyaka 10 ishize ari mu ruganda yigaragaje nk'umunyempano udasanzwe, w'ijwi rigari, kandi wagiye wifashisha inkuru zinyuranye akanyura benshi.

Aba bagabo bombi bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024.

Bategerejwe mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, bazahuriramo n'abanyarwenya bo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Rusine, Muhinde, Kigingi wo mu Burundi n'abandi.

Patrick Salvador yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera 'kugaruka mu rugo'. Yavuze ko ari ubwa mbere agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy, kandi ko yabyumvishe mu bihe bitandukanye biturutse ku banyarwenya yagiye abona banyuzemo.

Yavuze ko yakira ubutumire bwa Fally Merci atazuyaje bitewe n'uko yari asanzwe afite ishusho nziza kuri ibi bitaramo.

Salvador yavuze ko kuba hagiye kwizihiza imyaka ibiri y'ibitaramo bya Gen-Z Comedy bigaragaza 'iyaguka ry'uruganda rwa Comedy no gukura'. Ati 'Ntewe ishema na Fally Merci. Ikibanze muri ibi byose ni uko yakomeje gushikama mu ruganda.'

Uyu mugabo yavuze ko mu 2025 azaba yizihiza imyaka 15 ari muri 'Comedy', bituma agira inama buri wese yo kudacika intege mu buzima, kuko uko urusha gukora ari nako ukomeza gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.

Salvador yavuze ko Abanyarwanda n'abanya-Uganda ari bamwe, kuko 'iyo urebye ubuzima bwacu n'ubwanyu ni bumwe'. Ati 'Mumenye ko turi bamwe.'

Yavuze ko mu 2022 ubwo yataramiraga i Kigali ku nshuro ye ya mbere, yasigaranye urwibutso, kuko yabonye ukuntu yashyigikiwe mu buryo bukomeye.

Akomeza avuga ko yataramiye i Kigali, mu gihe Anne Kansiime yari yaramaze kwigurira imitima y'abanyarwanda benshi, ku buryo yibazaga uko we azakirwa.

Ati 'Nta byinshi bari bazi kuri njye. Hari Anne Kansiime wari ukomeye muri icyo gihe, ariko byarangiye dushyizwe ku rwego rumwe, ni uko nihuje n'abafana b'i Kigali. Niyo mpamvu mvuga ko aha ni mu rugo.'

Dr Okello Hillary yavuze ko yakoranye igihe kinini na Salvador, ko kuba bagiye guhurira ku rubyiniro bisobanuye ibintu byinshi. Yavuze ko kuri uyu wa Kane yiteguye gutanga ibyishimo bisendereye.

Ati 'Ndashaka gushimira Imana, ndashaka gushimira abagira uruhare mu gutegura ibi bitaramo ku bwo kudacika intege. Ejo nditegura cyane. Bitegura ibidasanzwe kandi byiza, inkuru nziza, ni ukwishima, mwese muzaze.'

Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.

Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y'uko avuye mu Bwongereza.

Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'


Patrick Salvador, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ndetse na Dr Hillary Okello


Hillary yavuze ko bishimishije kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Mukuru Patrick Salvador


Salvador yatangaje ko mu 2020 yakoreye igitaramo cye cya mbere i Kigali afite ubwoba kuko atari azwi nk'uko Anne Kansiime yari azwi 

Salvador na Okello bashimye Fally Merci ku bwo kudacika intege mu itegurwa ry'ibi bitaramo


Aba banyarwenya bategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024


AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141004/patrick-salvador-yavuze-urwibutso-afite-i-kigali-dr-okello-ateguza-ibyishimo-muri-gen-z-co-141004.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)