Patriots BBC yihimuye kuri APR BBC ifata umwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wa wari witabiriwe n'abantu benshi kuko ari umwe mu mikino ikomeye muri Basketball y'u Rwanda. Ku i saha ya saa moya n'iminota 5 nibwo umusifuzi yatangije uyu  mukino, wagiye kuba amatike yamaze gushira burundu.

Iminota ya mbere y'agace ka mbere Patriots BBC yari hejuru cyane umusore nka Hagumintwari Steven yari hejuru cyane, mu gihe abakinnyi ba APR BBC batinze kujya mu mukino bahuzagurika cyane dore ko kumena urukuta rwa Patriots BBC byari byabananiye.

Nshobozwabyose agerageza kuzamura amanota ya APR BBC ariko bigoye

Agace ka kabiri APR BBC yagatangiranye impinduka aho umutoza wayo yinjijemo umusore Ntore Habimana batangirana imbaraga nyinshi cyane atangira abafasha gukuramo ikinyuranyo aho yaje agahirwa cyane n'amanota 3. 

Ikipe ya APR BBC muri aka gace wabonaga ko iri mu mukino cyane yashyuhanye ikipe ya Patriots BBC igatuma batakaza imipira  myinshi cyane.

Amakipe yakomeje  guhangana cyane ariko abakinnyi nka Ndayisaba Dieudonne na Ntore Habimana bagakora ikinyuranyo ku mpande zombi ariko ubona ko umusore Ntore afatiye runini ikipe ya APR BBC. Aka gace kaje kurangira APR  BBC ikayoboye n'amanota  29-28 ya Patriots BBC.

Nk'uko basoje agace ka kabiri  APR BBC yaje mu gace ka gatatu ishaka gufatiraho ngo yongere ikinyuranyo, abakinnyi nka Ntore, Hunt na Wamukota birabakundira bagumisha ikipe ya APR BBC mu mukino.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots BBC yazonze cyane ikipe ya APR BBC ku mwihariko we asanzwe amenyereweho wo gutsinda amanota atatu cyane byaje no gukomeza kumuhira muri aka gace. 

Patriots BBC yaje kongera gukanguka iyobora APR BBC aka gace kaza kurangira Patriots BBC iyoboye n'amanota 54 kuri 47 ya APR BBC. 

Amakipe yombi yagarutse mu gace ka nyuma ubona ko yakaniranye  cyane ariko Patriots BBC igakomeza kuzamura ikinyuranyo. William Perry niwe wakomeje kuba ikinyuranyo muri uyu mukino ubona ko abasore b'ikipe ya APR BBC bamuburiye igisubizo burundu. 

Muri aka gace wabonaga ko APR BBC yikosoye mu bwugarizi ibifashijwemo na Hunt ariko imbaraga ze ari umwe zikaba nke imbere y'abasore ba Patriots BBC. 

Iminota 3 ya nyuma y'umukino yaje kuba inzozi mbi ku bakinnyi ba APR BBC, Patriots BBC yaje kubarusha cyane ku buryo budasanzwe, William Perry na Steven Hagumintwari baba ikinyuranyo. 

Umukino urangira APR BBC itsinzwe na Patriots BBC amanota 59 kuri 73.








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141026/patriots-bbc-yihimuye-kuri-apr-bbc-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto-141026.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)