Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye 'Inkuru ya 30' yamaze benshi ipfa bamwe bagataha batabishaka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo 'Inkuru ya 30' cyahuje ibihumbi by'abantu cyateguwe n'Itorero Inyamibwa.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2024 muri Kigali Arena.

Ubundi igitaramo mu mu Rwanda gifite amateka akomeye. Dushingiye ku muco Nyarwanda habaho amako y'ibitaramo 5 ari byo; Igitaramo cy'Umuryango, icy'Umuganura, icy'Imihigo, icy'uburere mboneragihugu n'Igitaramo Nyizihizangoma ari na cyo Inyamibwa zataramiyemo Abanyarwanda. Gusa byose bigahurira ku kuba bibumbatiye umuco Nyarwanda.

Iki gitaramo cyari cyitezwe na benshi, uretse Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, kitabiriwe n'abandi bayobozi bakomeye mu nzego z'igihugu nk'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera n'Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera n'abandi.

Iki gitaramo cy'amateka cyahuje isinzi y'abantu, cyateguwe n'Itorero Inyamibwa AERG mu rwego rwo kwizihiza no kuzirikana ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 rumaze rwibohoye nk'uko byasobanuwe na Rusagara Rodrigue ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'iri torero.

Ati "Buri Munyarwanda wese muri iyi myaka 30 afite inkuru yabara, hari aho Igihugu cyacu kigeze ndetse hari ibikorwa byinshi twishimira byagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Iki gitaramo cyatibiriwe n'abiganjemo urubyiruko n'abandi bakunda imbyino gakondo, cyarimo imikino itandukanye, imbyino, indirimbo zose gakondo zijyanye n'umuco Nyarwanda.

Iri torero ryashingiwe muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1998 mu rwego rwo kwikura mu bwigunge no kwiteza imbere, ryaherukaga gukora igitaramo 'Urwejeje Imana' nacyo kitabiriwe n'abantu benshi aho cyabaye muri 2023 muri Camp Kigali.

Saa 19h30' ni bwo umushyushyarugamba (MC) Lion Imanzi yageze ku rubyiniro aho yahise yakira umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame, mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye 'Gusakara' ya Yvan Buravan mu rwego rwo kumwunamira.

Saa mbili hafi n'iminota 40, Itorero Inyamibwa ryakiriwe ku rubyiniro binjiriye mu murishyo w'ingoma n'inanga iherekejwe n'amajwi yumvikanisha uko byagiye bisimburana mu buzima bw'Abanyarwanda kugeza aho umunyarwanda ariho atewe ishema no kwitwa umunyarwanda n'ubwo ubuzima butari bworoshye mbere ya 1994.

Iyi ndirimbo bateye kandi yumvikanisha uko Abanyarwanda batari bemerewe kuba mu gihugu cy'abo mu mudendezo bari baherereyemo mbere y'uko u Rwanda rubuhorwa.

Hakurikiyeho umukino w'umusaza n'umwuzukuru we. Uyu mwana yabazaga Sekuru impamvu baheze ishyanga, akamubaza impamvu badataha mu Rwanda. Sekuru yamubwiraga ko bisaba 'Intwari' ariko kandi birashoboka ko bataha mu Rwanda.

Umwana yabazaga amateka y'u Rwanda, uko u Rwanda rumeze, Sekuru nawe akamubwira ubwiza bw' u Rwanda akamusezeranya ko bazataha vuba.

Uyu mukino wakurikiwe n'indirimbo 'Iya 1 Ukwakira' yumvikanamo Ubutwari bw'Inkotanyi zabohoye igihugu ari na zo zayihimbye aho hanumvikanamo uduce zari zimaze gufata nka Ruhengeri, Kagituma, Umutara, Gatanu, i Burunga n'ahandi.

Nyuma y'iyi ndirimbo 'Iya Mbere Ukwakira', bakurikijeho umuhamirizo w'Intore, Umutahano, Intagishyika, Ikotaniro ndetse no kwiyereka mu Ikondera.

Hakurikiyeho kandi Umusizi akaba n'umukinnyi wa filime, Rudahigwa Emmanuel 'Rugaba' wamamaye muri filime 'Papa Sava', aho yakoze mu nganzo ashimira Perezida Kagame uburyo u Rwanda rwateye imbere kubera we, asaba Abanyarwanda kuzagira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Nyakanga 2024.

Inyamibwa zakomeje gususurutsa abantu bagenze ku Ndirimbo 'Ndandambara' ya Nsabimana Léonard yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy'amatora ya Perezida Kagame, abantu bari muri Kigali Arena bayishimiye mu buryo bukomeye.

Saa 23h39' ni bwo iri torero Inyamibwa ryashyize akadomo kuri iki gitaramo cyanyuze benshi bamwe bagataha batabishaka. Bagisoje mu ndirimbo nka 'Rwanda uri nziza', 'Kigali uteye neza kandi utatse ibyiza', Imihigo y'imfura' ndetse na 'Reka ndate ubutwari bw'inkotanyi'.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye iki gitaramo
Rugaba yakoze mu ngazo
Inyamibwa zakoze igitaramo cy'amateka
Umuhanzi Iradukunda Yves yunamiye Yves Buravan
Kigali Arena yo yari yakubise yuzuye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-bitabiriye-inkuru-ya-30-yamaze-benshi-ipfa-bamwe-bagataha-batabishaka-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)